Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Angola Ntikiri Umuhuza W’u Rwanda Na DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Angola Ntikiri Umuhuza W’u Rwanda Na DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 March 2025 6:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

João Lourenço uyobora Angola yatangaje ko atakiri umuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, avuga ko ubu agiye gushyira imbaraga mu nshingano yahawe zo kuyobora Afurika yunze ubumwe, umwanya Angola iherutse gusimburaho Mauritania.

Mu masaha akuze yo kuri uyu wa Mbere nibwo byatangarijwe kuri paji ya Facebook ya Perezidansi ya Angola.

João Lourenco yavuze Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe igiye kwicara irebe undi wamusimbura, akazatangazwa mu gihe gito kiri imbere.

Ikindi nj uko uzemezwa azakorana na EAC na SADC kugira ngo ashobore guhuza u Rwanda na DRC ibihugu bituranyi ariko bitaba byombi muri iyo miryango.

Uyu mugabo bamwe bamushimira ko yakoze uko yari ashoboye ngo ahuze impande zombi n’ubwo nta kintu wavuga ko byagezeho.

Kimwe mu byo azibukirwaho ko atagezeho ni ukongera guhuza imbonankubone Perezida Kagame na Tshisekedi, ikindi Qatar yo yashoboye gukora mu minsi mike ishize.

Ndetse no guhuza DRC na M23 byari biteganyijwe mu minsi ishize nabyo byaranze.

Hagati aho inama yataye iteranye mu buryo bw’ikoranabuhanga yahuje Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yemeje ko Olesegun Obasanjo, Catherine Samba Panza wahoze uyobora Centrafrique, Kgalema Motianthe wahoze uyobora Afurika y’Epfo, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia batangwaho abahuza muri kiriya kibazo.

Perezida Kagame yitabiriye iyo nama mu buryo bw’ikoranabuhanga
Yemerejwemo abahuza bashya mu kibazo kiri hagati y’u Rwanda na DRC
TAGGED:AngolaDRCfeaturedIntambaraM23QatarRwandaUmuhuza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyamakuru Yashyizwe Muri Groupe Y’Igitero Amerika Yagabye Muri Yemen
Next Article Kagame Yavuze Ko Intambara Itahosha Hakiri Akarengane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Aline Gahongayire Arashaka Kwamamaza Umuziki We Muri Uganda

Urubyiruko Rw’Abanyarwanda Bo Muri Afurika Y’Epfo Ruri Mu Rwanda Kureba Ibiruranga

Papa Arasaba Ko Umugambi W’Amahoro Wo Guhuza Hamas Na Israel Ugerwaho

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Somalia: Al Shabaab Yagabye Igitero Aho Abarwanyi Bayo Bafungiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Perezida Kagame Yashimiye Abanyarwanda Bafannye Igare

Burkina Faso Irapfa Iki Na Côte d’Ivoire ?

Uko Umusaruro Mbumbe W’u Rwanda Uhagaze Mu Gihembwe Cya Kabiri Cya 2025

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu RwandaPolitiki

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaImibereho Y'Abaturage

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?