Umwe mu baha Taarifa amakuru mu Karere ka Nyarugenge yaraye aduhaye amafoto yerekana abanyeshuri barimo abahungu n’abakobwa biga mu kigo kiri mu bigo bizwi cyane mu Rwanda kitwa Saint André bafite imibyimbyi y’inkoni bivugwa ko bakubiswe n’ushinzwe uburezi muri kiriya kigo( ni animateur).
Ni abana babiri barimo umwe w’umukobwa ufite imyaka 14 y’amavuko n’undi w’umuhungu ufite imyaka 12 y’amavuko. Bombi biga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Amakuru dufite kandi avuga ko uwakoze biriya yahise atoroka, ubu akaba ari gushakishwa.
Taarifa yahamagaye umuyobozi w’Ikigo cya Saint André Padiri Faustin Nshubijeho agira icyo abivugaho.
Padiri ati: ” Iby’uko yahohoteye si njye wabyemeza…’
Padiri Faustin Nshubijeho yabwiye Taarifa ko atakwemeza niba ibyo Animateri yakoze byakwitwa guhohotera kuko atari byo ashinzwe, ahubwo ngo icyo yavuga ni uko icyo mwarimu yakoze ari uguhana abana nk’umurezi wabo.
Avuga ko iby’uko yahohoteye bariya bana ari ikintu cyemezwa n’ubugenzacyaha.
Abajijwe niba animateri yari amaze igihe akora muri kiriya kigo, Padiri Faustin Nshubijeho yavuze ko uriya mukozi yari amaze igihe aharerera.