Ab’i Kigali Ibicurane ‘Byabarembeje’

Nyuma y’uko hari abatuye Umujyi wa Kigali benshi batangaza ko barwaye cyangwa barwaje ibicurane ndetse bamwe bakabyandika kuri Twitter, Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kirabagira inama yo kwisuzumisha bakareba niba bitaba ari COVID-19.

Bamwe mu batangaje ko bafite abo mu muryango wabo barwaye ibicurane kandi ari benshi  baba no mu rugo rumwe harimo Madamu Nathalie Munyampenda.

Yanditse ati: “ Ibi bicurane na grippe biri i Kigali birakaze, mwitonde! Twari tumaze umwaka urenga iwanjye tutabirwara ariko ubu hafi ya twese turi gukorora”

Nathalie Munyampenda

Avuga ko mu minsi ishize byari byarazahaje umukobwa we muto, ariko ngo ubu niwe[Munyampenda] byadukiriye. Avuga ko ubwo yabyanduraga yatekereje ko yaba ari ‘ubundi bwoko’ bwa COVID-19.

- Advertisement -

Umunyamakuru Edmond Kagire nawe kuri Twitter yavuze ko ibicurane biriho muri iki gihe wagira ngo ni ikindi cyorezo, asaba abashakashatsi kubisuzumana ubwitonzi.

Edmond Kagire

RBC iti: Mwitonde hari ubwo yaba ari COVID…

Dr Sabin Nsanzimana uyobora Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima yabwiye Taarifa ko ‘koko umubare w’abarwaye ibicurane n’inkorora muri Kigali uri kuzamuka.’

Avuga ko imibare bafite yerekana ko abantu banduye iriya virus  bita influenza ari benshi muri iki gihe.

Dr Nsanzimana avuga ko imwe mu mpamvu iri kubitera ari uko ubutaka buri gukamuka, igihe cy’imvura kikaba kiri gusimburwa n’icy’izuba bityo ivumbi rikazamuka.

N’ubwo bimeze gutyo ariko, asaba abaturage cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali kutabifata nk’aho ari ibicurane gusa ahubwo ko banakwipimisha bakareba niba nta bwandu bwa COVID-19 bwaba burimo.

Ati: “ Abantu bafite ibicurane n’inkorora kandi babana mu rugo twabagira inama yo kujya kwisuzumisha kugira ngo harebwe niba nta bwandu bwa COVID-19 bwaba burimo.”

Dr Sabin Nsanzimana

Avuga ko n’ubwo ubwandu muri Kigali bwagabanutse ariko ngo ntawakwemeza ko bwahacitse bityo ko inama nziza ari ukwisuzumisha hakarebwa niba ntawanduye kiriya cyorezo kimaze kwica Abanyarwanda barenga 300.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version