Ntihazagire Uwashaka Guhungabanya Umuturanyi Ngo Abone Umwanya Mu Rwanda- Kagame

Perezida Kagame aherutse kubwira abavuga rikijyana bo mu Karere ka Rusizi no mu tundi tudukikije ko u Rwanda rudashaka ko hari umuntu ufite umugambi wo guhungabanya kimwe mu gihugu ruturanye nabyo waruhabwamo umwanya.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko muri rusange u Rwanda rudashaka ko hari uwaruhungabanyiriza umutekano ahoy aba aturutse hose.

Avuga ko u Rwanda ruzi neza ko ubukungu n’ubusugire bwarwo bishingiye k’ukuba abaturage barwo batekanye, buri wese azinduka akajya mu kazi ke ntacyo yikanga.

Ati: “ Iby’umutekano bihora ari ikibazo tugomba kwitaho kuko udahari nabyo nta kizakorwa, kandi n’umutekano mucye ubu ugamije kubuza abantu kwikorera bityo ikibazo kikavuga mu bantu.”

- Advertisement -

Yunzemo ko ariko u Rwanda rushaka kumvika n’abaturanyi ntihagire urushinja gucumbikira abamuhungabanya.

Yasabye Abanyarwanda  baba ababa muri Rusizi cyangwa mu tundi turere duturiye imipaka na Leta n’abandi, gushaka uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kubana neza n’abaturanyi.

Mu buryo budaciye ku ruhande, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bose n’abaturiye imipaka by’umwihariko kwirinda kuba nyirabayazana w’ikibazo ku baturanyi.

Si ubwa mbere kandi Perezida Kagame avuze ko u Rwanda rwirinda kuba nyirabayazana w’ikibazo icyo ari cyo cyose cy’umutekano mucye mu baturanyi.

Mu kiganiro yigeze guha Jeune Afrique, Perezida Kagame yigeze kuvuga ko u Rwanda buri gihe rukora uko rushoboye ngo ntihagire uwo rubanira nabi.

Mu kiganiro na Jeune Afrique Perezida Kagame nabwo yavuze ko u Rwanda rutazigera ruba nyirabayazana w’ibibazo ku muturanyi uwo ari we wese.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version