Apôtre Mutabazi Yasohowe Mu Nzu Yari Afitiye Umwenda Wa Frw 420,000

Kuri uyu wa Mbere Taliki 26 Nzeri, 2022 nibwo Mukeshimana Célestin yahawe inzu ye yari yarimwe na Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice wari warayifunze, ntiyishyure n’amafaranga y’ubukode.

Uyu Mutabazi yari amaze igihe kirekire akoreshwa ibiganiro kuri YouTube bamwe bafataga nk’ibigamije gushotorana.

Aherutse kuvuga ko ari mu Banyarwanda bake bakunda Umukuru warwo, bituma kuri Twitter hari abavuga ko imvugo akoresha ari rutwitsi.

Uwo yakodesheje yabwiye itangazamakuru ko uriya mugabo yari amaze amezi arindwi atagaragara ngo amwishyure, akaba yari amaze kumugeramo umwenda wa Frw 420,000.

- Kwmamaza -

Mutabazi yari yarinangiye k’uburyo byabaye ngombwa ko urugi rw’inzu yari yarasize afungishije ingufuri rwicwa, ibintu birimo bigasukwa hanze.

Basohoye matola ze

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya n’ubuvugizi bw’itangazamakuru nibyo byatumye nyiri inzu ayihabwa.

Ikindi ni uko uyu mugabo agomba kwishyura amafaranga yose abereyemo uriya muntu.

Igitangaje ni uko ubwo yageraga kuri iyo nzu akahasanga abantu benshi barimo n’itangazamakuru, Apôtre Mutabazi yanze gutanga imfunguzo, ahita yikubita yinjira mu modoka ye arigendera.

Hahise hafatwa umwanzuro wo kwica urugi ibintu bikurwa mu nzu.

Me Twagirayezu wunganira Mutabazi yavuze ko umukiliya we yari agiye kwa muganga, ko yamubwiye ko nta kiruta ubuzima bwe.

Ngo yasize amusabye gukurikirana ibibazo byose.

Yahageze arumirwa!

Ibikoresho bigizwe na matela nto, amabase abiri yo kogeramo, imiguru ine y’inkweto , igikapu, radiyo n’umusambi nibyo byashohowe muri iyi nzu, uwiyita Intumwa y’Imana yari yarakinze ku ngufu.

Mukeshimana Célestin nyiri iyo nzu iherereye mu Kagari k’Agasharu mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere  ka Gasabo yashimye ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gusubizwa inzu ye.

Yagize ati: “Ni ugushima Imana ntabwo nakomeza kugorwa niruka kuri Mutabazi ubwo abishyizemo amategeko bizajya mu buryo.”

Uyu mugabo yavuze ko amafaranga Mutabazi azumva ko ari yo afitiye ubushobozi, azaba ari yo amwishyura, ngo ntiyajya kumwaka ibyo adafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya yavuze ko Mutabazi azishyura Frw 420.000 azishyurwa bitarenze Ukuboza 2022.

Apôtre Mutabazi avuga ko gukinga iriya nzu y’icyumba na Salon byakomotse ku mpungenge z’umutekano we aho ngo hari abifuzaga kumugirira nabi kubera ibitekerezo bye ‘yita ko ari byiza’ anyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Ku Cyumweru Taliki 25, Nzeri, 2022 yareruye avuga ko yinjiye muri politiki gusa yirinze gutangaza umutwe wa politiki abarizwamo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version