APR BBC Muri BAL Yatsindiwe Muri Senegal Ku Mukino Ubanziriza Uwa Nyuma

Rivers Hoopers  yo muri Nigeria yaraye itsinze APR BBC ku manota 78 kuri 71 bituma Hoopers ikatisha tike iyemerera kuzaza  gukina imikino ya nyuma izabera muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali mu ntangiriro za Kamena, 2024.

Abakinnyi ba APR BBC bari bitwaye neza ariko mu minota ya nyuma baza kurangara bituma abanya Nigeria bo muri Rivers Hoopers babatsinda amabota 13 kuri atandatu yiyongeraga kuyo bari bafite mbere, APR itakaza ityo!

Peter Olisemeka wo muri iriya kipe yo muri Nigeria ari mu bakinnyi bakoze cyane kuko ku giti cye yatsinze amanota 17, atanga imipira 19 yavuyemo ibitego, ndetse aburizamo ibitego bitatu abakinnyi ba APR BBC bashakaga kwinjiza.

Undi mukinnyi wa Rivers Hoopers witwaye neza ni Will Perry na mugenzi we Eke.

- Advertisement -

Ku ruhande rwa APR BBC n’aho abakinnyi batangiye umukino bameze neza, basatira ndetse banatsinda ariko nyuma baza gucika intege.

Ab’ingenzi bakoze umurimo ugaragara ni  Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza,  Williams Robeyn na Obadiah Noel.

Undi ni Adonis Filer.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, APR BBC kuri iki Cyumweru irakina na AS Douanes n’aho Rivers Hoopers ize gukina na US Monastirs.

Ni umukino Rivers Hoopers yarushirijemo APR FC bigaragara

Iyi ikaba ari yo mikino ya nyuma iri buhuze amakipe yitabiriwe irushanwa ryiswe Sahara Conference.

Sahara Conference yakinwe nyuma ya Kalahari Conference yabereye muri Afurika y’Epfo mu mezi yatambutse.

Biteganyijwe ko uyu mukino hagati ya APR BBC na AS Douanes uri burebwe na Perezida Kagame uri muri Senegal mu ruzinduko rw’akazi yaraye atangiye kuri uyu wa Gatandatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version