Imwe mu ngingo zajyanye Perezida Kagame muri Senegal ngo aziganireho na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye ni ubufatanye mu rwego rwa gisirikare hagati y’u Rwanda na Senegal.
Amakuru avuga ko ingabo z’u Rwanda zizajya zitoza iza Senegal. Ku rundi ruhande, hari kurebwa n’uburyo Rwandair yakwagurira ingendo zayo muri Senegal no mu bindi bihugu biri mu Karere iherereyemo.
Senegal ni igihugu kiri mu byateye imbere kurusha ibindi byo mu Burengerazuba bw’Afurika.
Bavuga ko ari nacyo gifite imiyoborere ya Demukarasi ihamye kurusha abaturanyi bayo.
Imikoranire ya Senegal n’u Rwanda kandi ifatiye no ku ngingo y’uko ibihugu byombi byahawe ikoranabuhanga ryo kubaka inganda zikora inkingo n’imiti mu rwego rwo kurinda abaturage kugerwaho n’ibyorezo n’indwara zikunze kwaduka mu isi ya none.
Bassirrou Diomaye Faye yasimbuye Macky Sall wari inshuti ya Perezida Kagame.