Imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball rikinwa mu rwego rwo kuzirikana abahoze ari abakinnyi b’uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo APR BBC iri kwitwara neza.
Si yo gusa ariko kuko hari n’andi abiri yo muri Uganda ari yo UGB na Dolphin nayo abihagazemo neza.
Ikipe y’abagore APR Women Basketball Club yatsinze Kepler amanota 58 kuri 55, naho JKL Dolphins yo muri Uganda itsinda ikipe ya East African University Rwanda amanota 96 kuri 73, hari mu mukino waraye ubaye kuri uyu wa Kane Tariki 24, Mata, 2025.
Mu bagabo hakinwe imikino itatu harimo n’uwikirarane utari warabereye igihe kuko ikipe ya Kenya Ports Authority yari itaragera mu Rwanda.
Uyu mukino warangiye Kenya Ports itsinze REG BBC yo mu Rwanda amanota 58 kuri 55.
Wakurikiwe n’uwahuje ikipe ya UGB yo mu Rwanda na Dar City yo muri Tanzania, maze UGB itsinda Dar City amanota 75 kuri 71.
Uwakinwe nyuma y’indi ni uwahuje APR BBC yatsinzemo KPA yo muri Kenya amanota 99 Kuri 61.
Iri rushanwa ryatangiye Tariki 23 Mata, rikazageza tariki ya 27 Mata 2025 muri Petit Stade, mu byiciro byombi.
Ryitabiriwe kandi n’amakipe yo mu Rwanda ariyo APR BBC abagabo n’abagore, REG BBC abagabo n’abagore, Patriots BBC na UGB mu bagabo.
Kuri uyu wa Gatanu harakinwa indi mikino aho mu bagabo ikipe ya Dar City ikina na Patriots naho REG igakina na APR.
Mu cyiciro cy’abagore, APR irakina na KPA naho REG ikine na Dolphins.
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba, ryegukanywe n’ikipe ya APR mu bagabo n’abagore.