Kuri uyu wa Gatanu Tariki 25, Mata, 2025, bitaganyijwe ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb.Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa DRC Thérèse Kayikwamba Wagner bari businyire imbere ya Marco Rubio amasezerano tutaramenya ibiyakubiyemo.
Saa munani z’amanywa nibwo biteganyijwe ko ayo masezerano ari businywe, akaza gusinyirwa muri Amerika.
Nubwo nta makuru arambuye mu biri buze kuba biyakubiyemo, akenshi aya aba ari amasezerano ‘agena amahame ngenderwaho’.
Amasezerano nk’ayo, ahanini aba agena kubahiriza ubusugire bwa buri gihugu, imikoranire ku nyungu rusange mu bijyanye n’amahoro cyangwa ubucuruzi, ubushake n’umuhati wa buri ruhande mu gukemura amakimbirane, n’imirongo migari ijyanye n’imikoranire mu bihe by’ahazaza.
Mu minisi 14 ishize, Massad Boulos usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Amerika ku byerekeye Afurika yasuye u Rwanda, DRC na Kenya.
Mu kiganiro yahereye abanyamakuru muri Ambasade y’igihugu cye i Kigali, yavuze ko Amerika ishaka gukorana n’u Rwanda mu kugarura amahoro mu Karere ruherereyemo no gukorana mu ishoramari.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byaraye bitangaje ko u Rwanda rugiye gukorana na Amerika mu byerekeye amabuye y’agaciro, gusa Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma ntibyatangaje byinshi kuri iyo mikoranire.
Boulos ubwo aheruka mu Rwanda yagize ati: “Dushyigikiye umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose muri aka Karere. Hari sosiyete nyinshi z’Abanyamerika zashoye imari mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda ifite icyerekezo cyo kuba nyambere mu bukungu kandi ifite abaturage biteguye gushyigikira icyo cyerekezo.”
M23 nayo kuri uyu wa Kane tariki 24, Mata, 2025 yatangaje ko yasinyanye na Guverinoma ya DRC amasezerano yo guhagarika imirwano kugira ngo hategurwe uburyo buboneye bwo gukomeza ibiganiro ‘bishobora’ kuzageza ku isinywa ry’amasezerano atuma Uburasirazuba bwa DRC bugira amahoro arambye.
Itangazo impande zombi zashyizeho umukono ryemeza ko ibikubiye muri iyo nyandiko bigomba gushyirwa mu bikorwa kandi sosiyete sivile, itangazamakuru n’abandi bavuga rikijyana bakagira uruhare mu kubisakaza hose no gukora k’uburyo ibigambiriwe muri iyo nyandiko bigerwaho.