APR FC Yahanyanyaje Ngo Igere Ku Mukino Wa Nyuma Muri Mapinduzi Cup Biranga

Ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’igikombe cya Mapinduzi Cup cyabereraga muri Zanzibar ari yo APR FC yaraye itsindiwe mu mukino wa ½ . Yatsinzwe n’ikipe yitwa Mlandege FC yo muri Zanzibar kuri penaliti 4-2.

Izo penaliti zatewe nyuma y’uko amakipe yombi yari yaguye miswi anganya ubusa ku busa(0-0).

APR FC yari ifite ikizere cyo kuza gutsinda kuko ikipe yari yatsinze mbere, Young Africans, yari ikomeye kurusha iyo bahuye kuri uyu wa Kabiri.

Icyakora icyo kizere nticyari gishyize mu gaciro kubera ko nta kipe nto ibaho, kandi ibi byagaragariye muri uyu mukino.

Ku munota wa gatanu(5) w’umukino, myugariro Niyigena Clément yahushije igitego kuri koruneri nyuma y’ishoti riremereye rya Nshimirimana Ismaël Pitchou waritereye mu kibuga hagati, umunyezamu Athuman Hassan awukuramo.

Mlandege FC yari iri ku kibuga cyayo kandi nayo yari yiyizere.

Yatangiye gusatira maze ku munota wa 10 rutahizamu wayo Abdalla Pina ahusha igitego ubwo myugariro Niyigena yafataga umupira nabi ahereza umunyezamu Pavelh Ndzila umupira mugufi ufatwa na Abdalla Pina ariko uyu munyezamu wa APR FC asohoka neza awumuterera ku maguru.

Nyuma y’iminota itatu gusa(3), myugariro w’ibumoso wa APR FC, Ishimwe Christian yazamukanye umupira mu ruhande rw’ibumoso awutera ishoti rikurwamo n’umunyezamu Athuman Hassan, wahise awohereza hanze y’ikibuga bivamo koruneri yatewe na Kwitonda Alain ’Bacca’ ipfa ubusa.

Rwagati mu gice cya mbere, Mlandege FC yitwaye neza kugeza ubwo Rutahizamu Emmanuel Pipus yarekuye ishoti rihusha gato izamu mu gihe abakinnyi bo hagati ba APR FC bari bamuhaye umwanya.

Ku munota wa 19 , Kapiteni wa APR FC Sharaf Eldin Shiboub Ali yatsinze igitego akoresheje umutwe ariko umuzamu wo ku ruhande aracyanga ngo yaraririye.

Hari nyuma y’uko ahawe umupira mwiza na Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’.

Umunota umwe mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Mlandege FC yahushije igitego cyari cyabazwe.

Hari nyuma y’uko umukinnyi wayo wo hagati Abdalla Kulandana yari asigaranye n’umunyezamu nyuma y’uko ’Pitchou’ yaherejwe umupira n’umunyezamu Pavelh Ndzila akawugenzura nabi.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 .

Icya kabiri cyaranzwe, muri rusange, no gusatira ku mpande zombi kuko buri kipe yashakaga igitego.

Ku munota wa 50, APR FC yamanukanye umupira maze Mugisha Gilbert ategwa na myugariro Bakar Mustapha yitura hasi, umusifuzi atanga coup franc ariko  Ruboneka Jean Bosco ayicisha hejuru gato y’izamu.

APR FC imaze kubona ko iminota iyigendanye kandi isumbirijwe, umutoza yasimbuje Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain Bacca abasimbuza Sanda na Mbonyumwami Thaiba.

Hari ku munota wa 63.

Ibi nta kintu kinini byatanze kuko ku munota wa 71 Mlandege FC yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo Mutsinzi Charles yateraga ishoti rikomeye Pavelh Ndzila akirambura mu kirere ngo akuremo umupira ariko ukanga ukamusumba ugakubita igiti cy’izamu, ugarutse  umwikubita ku mutwe uva mu izamu.

APR FC yiminjiriye mo agafu ikomeza gusatira iza no gutsinda igitego cyinjijwe na Mbonyumwami Thaiba ku mupira yacomekewe na Shiboub Ali ariko umusifuzi wo ku ruhande asifura ko yari yaraririye.

Nyuma y’iminota ine(4), myugariro Niyigena Clement yahawe ikarita itukura amaze gukandagira umunyezamu wa Mlandege FC, Athuman Hassan.

Ibi byakuruye ubushyamirane bwazamuwe n’abakinnyi ba Mlandege FC barimo myugariro wayo Masoud Rashid akubita igipfunsi Niyigena bituma nawe ahabwa ikarita itukura bombi basohorwa mu kibuga.

Iminota itanu(5) yongerewe kuri 90 isanzwe ndetse hamaze gukinwa ine, nibwo umutoza wa APR FC witwa Thierry Froger yakoze impinduka mu izamu akuramo Pavelh Ndzila amusimbuza Ishimwe Pierre wagombaga kwinjira mu mwanya wa penaliti nyuma y’umukino warangiye ari 0-0.

APR FC yasezerewe na Mlandege FC itsinzwe kuri penaliti 4-2.

Abakinnyi ba APR FC  bazitsinze ni Ndayishimiye Dieudonné na Sanda Soulei n’aho abazihushije ari Sharaf Eldin Shaiboub Ali na Niyibizi Ramadhan.

Mlandege FC yatsinze APR FC izahurira ku mukino wa nyuma n’ikipe iri butsinde hagati ya Simba SC na Singida Fountain Gate ziri bukine kuri uyu wa Gatatu, taliki 10, Mutarama 2024.

Ikipe izegukana igikombe izamenyekana ku wa Gatandatu, taliki 13, Mutarama, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version