Ku nshuro ya 14 APR FC yaraye itwaye igikombe cy’amahoro imaze gutsinda Rayon Sports iyiruka umuriri mu buryo bugaragara. Byose byatangiye ubwo yayitsindaga igitego cya mbere ku munota wa kane, abakinnyi ba Rayon batagera mu mukino neza.
Byatunguye kandi bica intege mu buryo bugaragara abakinnyi ba Rayon ku buryo batiyumvishaga uko batsindwa igitego mu gihe gito bene ako kageni, kikaba cyatsinzwe na Djibril Ouattara.
Uyu musore yagitsinze amaze guhabwa umupira na Nshimirimana Ismail undi awucisha ku ruhande rw’iburyo maze awushyira mu izamu.
Bidatinze hari ku munota wa 29 nibwo Nshimiyimana Yunussu wa APR FC yabonaga umupira wari uhushijwe na Abeddy Biramahire, ahita awandurukana ari kumwe na mugenzi we Barafinda( Mugisha Gilbert) uyu ahita atsinda icya kabiri, Rayon Sports ihita isubiza amerwe mu isaho.

Umuhati wose w’iyi kipe nta musaruro watanze kuko umukino warangiye ari ibitego 2-0, APR iba igitwaye ityo ku nshuro ya 14.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko iyo ntsinzi ishobora kuzaha APR amahirwe yo gutwara n’igikombe cya Shampiyona bitewe ahanini n’ibyishimo n’umurava byazamuwe no gutsindira Rayon imbere y’imbaga yari yaje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro waraye ukinewe kuri Stade Amahoro yakira abantu 45,000 kandi yari yuzuye.

Dore uko Rayon yitwaye muri iki gikombe cy’amahoro yaraye ibuze ikireba:
Muri 1/8:
Rutsiro FC 1-2 Rayon Sports
Rayon Sports 2-0 Rutsiro FC
Muri 1/4:
Rayon Sports 2-2 Gorilla FC
Gorilla FC 0-1 Rayon Sports
Muri 1/2:
Mukura VS 1-1 Rayon Sports
Rayon Sports 1-0 Mukura VS
Urwa APR FC muri iri rushanwa uyu mwaka:
Muri 1/8:
Musanze FC 0-0 APR FC
APR FC 4-0 Musanze FC
Muri 1/4:
Gasogi United 0-1 APR FC
APR FC 0-0 Gasogi United
Muri 1/2:
Police FC 1-1 APR FC
APR FC 1-0 Police FC