Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Baributswa Akamaro Ko Kwifashisha Ikoranabuhanga Mu Guhanga Udushya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Baributswa Akamaro Ko Kwifashisha Ikoranabuhanga Mu Guhanga Udushya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 November 2024 7:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bahuriye mu ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ryigisha ikoranabuhanga na siyansi.
SHARE

Abakora muri za Kaminuza barimo abahigisha nbaganiriye n’impuguke za Kaminuza n’abandi bafite aho bahuriye no guhanga udushya kugira ngo babafashe kuzamura ubumenyi muri iyo mikorere.

Kunoza ibintu (in-novation) ni uburyo bukoreshwa mu kongerera agaciro ikintu cyari gisanzwe gikora, hagamijwe ko kigirira benshi akamaro karambye.

Bitandukanye no guhanga udushya( creativity) aho byo bishingira ahanini ku guhanga ikintu kitari gisanzweho, bigakorwa binyuze ku gitekerezo gishya kitari gisanzwe, umuntu akakibyaza ikintu gishya, ari naho hashingiye ijambo -to create.

Abari guhugurwa bavuga ko kumenya uko udushya duhangwa mu bucuruzi ari imwe mu ngamba nziza zizamura ubukungu vuba.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Niyomubyeyi Jean Bosco wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro avuga ko amahugurwa bari guhererwa i Kigali, mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’ubumenyi na siyansi, azatuma anoza ibyo ikigo akorera giha abakigana.

Akora mu kigo Masaka Business Incubation Center gihugura abantu k’ukunoza imishinga yabo no kureba uko indi yahangwa mu buryo butanga umusaruro kurushaho.

Ati: “ Twaje mu mahugurwa yo guhanga udushya bishingiye ku ikoranabuhanga, tugateza imbere imishinga bikozwe mu buryo bwa inovasiyo. Biragaragara ko ari ubumenyi mu bijyanye no kongera kuzamura guhanga udushya mu byo guhanga imishinga, bikanoza uburyo ba rwiyemezamirimo bakoramo”.

Avuga ko amasomo yose bahabwa ashingiye ahanini mu kunoza ibyo bakora ariko bifashishije ikoranabuhanga, digital skills.

Niyomubyeyi avuga ko kimwe mu bibazo abahanga ugushya bahura nabyo ari ukubura igishoro.

- Advertisement -

Abandi ntibafite ubunararibonye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga kugira ngo igere kubyo yashyiriweho.

Kugira ngo ibyo bikemuke, asanga ari ngombwa ko ubuvugizi kuri izo mbogamizi bukorwa kugira ngo zibonerwe umuti.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Gilbert Shyaka avuga ko ubumenyi abanyeshuri barangizanya ari ingenzi mu kwihangira imirimo no gukora neza ibyo bashinzwe.

Icyakora avuga ko guhugura abantu mu gukoresha ikoranabuhanga nabyo  bigira akamaro kuko rizamura agaciro k’ibikorerwa mu nganda n’ibitangwa nka serivisi.

Ku byerekeye kumenya niba ubumenyi abanyeshuri bakura muri za Kaminuza bujyanirana n’ibikenewe ku isoko, Shyaka avuga ko abarimu batanga ubumenyi buri ku rwego rwa Kaminuza kandi bwemewe ku isoko ariko ko ibyo umuntu akora arangije kwiga ahanini biterwa n’amahitamo ye.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Shyaka Gilbert.

Ati: “ Isoko ry’umurimo rifite uko rimeze n’ibyo twigisha bifite aho bihurira n’isoko ry’umurimo. Ariko nshobora kuba ngiye gukora akazi ko gukoropa kandi narize engineering. Aho rero ugiye kubihuza byaba ikibazo”.

Tabvi Mellow Motsi waje guhugura bagenzi be akaba akomoka muri Zimbabwe avuga ko afite icyizere ko abazahugurwa bazumva amasomo ntabe amasigarakicaro.

Ni icyizere asangiye na Patience Abraham ukomoka muri Tanzania.

Patience avuga ko guhugura abantu basanzwe mu mahuriro yo guhanga udushya mu ikoranabuhanga (tech hubs) ari umuvuno mwiza kuko ari bo ntiti zizagirira ibihugu byabo akamaro mu gihe kiri imbere.

Patience Abraham

Amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guhanga udushya azamara iminsi irindwi, akazibanda ku kwibutsa abayitabiriye ko iyo ryifashishijwe mu mikorere rituma inoga kandi ikihuta.

Yateguwe k’ubufatanye bwa za Kaminuza zo muri Afurika y’Uburasirazuba zigize umuryango witwa Inter-University Council for East Africa( IUCEA), Ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere mpuzamahanga, GIZ n’umushinga E4Impact.

Biteganyijwe ko abantu 114 ari bo bazahabwa ayo mahugurwa, bakaba baraturutse mu Burundi, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, muri Kenya, mu Rwanda, muri Sudani y’Epfo, muri Tanzania no muri Uganda.

Nibasubira mu bihugu byabo, bitezweho kuzaba ingenzi mu guhugura abandi uko guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga bikorwa, bityo bizamure ibigo bakorera n’ubukungu bw’ibihugu byabo muri rusange.

TAGGED:BurundifeaturedIbigoIbihuguIkoranabuhangaIntitiKaminuzaRwandaTanzaniaUdushya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibya APR FC Bikomeje Kwibazwaho
Next Article Menya Ibyo u Rwanda Rwajyanye Mu Nama Ya COP 29
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?