APR FC Yongeye Gutwara Igikombe Cya Shampiyona

APR FC yaraye  yegukanye igikombe cya Shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2022/2023 nyuma yo gutsinda Gorilla FC 2-1.

Mu minsi mike ishize, Kiyovu Sports niyo yari ihanganye na APR FC ngo itware iki gikombe ariko byaranze iba iya kabiri muri Shampiyona nyuma yo gutsinda Rutsiro FC 3-1.

Mbere y’uko habarwa ibitego ngo harebwe ikinyuranyo hagati ya APR FC na Kiyovu FC, zombi zanganyaga amanota ariko nyuma yo kubera ibitego, byagaragaye ko APR FC yari yarizigamiye  25 n’aho Kiyovu ifite ubwizigame bwa 17.

N’ubwo APR FC yatwaye iki gikombe, mu mizo ya mbere yari ifite ibibazo kuko aho itatsindwaga, yaranganyaga cyangwa se gutsinda kwayo ntigukore ikinyuranyo kigaragara.

- Advertisement -

Abafana ba Kiyovu nabo byari uko kuko icyizere cyo gutwara Shampiyona cyaje kuyoyoka nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC igitego 1-0.

APR FC iri ku mwanya wa mbere, Kiyovu FC iyigwa mu ntege, Rayon Sports ikaba iya gatatu n’amanota 61.

Nyuma yo gutsindwa n’amakipe byari bihanganye, Rustiro FC na Espoir FC zose zo mu Ntara y’Uburengerazuba zamanukiye mu cyiciro cya kabiri.

Hahise hazamuka Amagaju FC na Etoile de l’Est zijya mu cyiciro cya mbere.

Uko niko ibya Shampiyona y’umwaka wa 2023 mu mupira w’amaguru mu Rwanda byaraye bikemuwe.

APR FC na Rayon Sports nizo zizahagararira u Rwanda  mu mikino nyafurika, zikazanahatana mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Zombi zarangije kubona tike yo kuzawukina.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version