Perezida Buhari Yasabye Abanya Nigeria Imbabazi

Muhammadu Buhari wari umaze imyaka umunani ayobora Nigeria, arahererekanya ubutegetsi na Asiwaju Ahmed Bola Tinubu uherutse gutangazwa ko ari we watsindiye kuyobora iki gihugu.

Nigeria nicyo gihugu cya mbere muri Afurika gituwe cyane ndetse hari n’abavuga ko ari cyo gikize kurusha ibindi.

Buhari wari umaze kiriya gihe cyose agitegeka, yavuze ko hari ibyo atashoboye gukora bityo ko abaturage bagomba kubimubabariramo.

Muri byo harimo ko hari abana bashimuswe n’abagizi ba nabi atashoboye kubohoza, kutagurura umutekano mu gihugu hose nk’uko yari yarabisezeranyije abaturage n’ibindi.

- Kwmamaza -

Ku rundi ruhande, avuga ko uwavuga ko nta kintu yakoze mu gihe cyose amaze ayobora Nigeria, yaba akabije.

Kuri televiziyo y’igihugu, yeruye avuga ko ari ngombwa gusaba imbabazi abaturage ba Nigeria batishimiye bimwe mu byakorewe muri Nigeria mu myaka umunani amaze ayiyobora.

Buhari yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2015.

Inteko y’inararibonye ry’aba Yoruba( ubu ni bumwe mu bwoko bukomeye muri Nigeria) yasabye Bola Tinubu kuzakora uko ashoboye agahindura byinshi mu miyoborere ya Nigeria.

Inama nkuru ya Kiliziya Gatulika muri Nigeria nayo iherutse kuvuga ko ibyo Buhari yakoze nta kintu kinini byagezeho mu gutuma igihugu muri rusange gitekana.

Icyakora ashimwa ko hari ibikorwa remezo yateje imbere, yubakisha ikiraro cya kabiri cyambuka umugezi wa Niger, atangiza na Kaminuza yitwa Lux Mundi University.

Ihuriro ry’abakozi muri Nigeria bakora mu bucukuzi bwa Petelori na Gazi ryaburiye Tinubu ko azahura n’akazi gakomeye kuko hari ibibazo uwo asimbuye atakemuye bireba imibereho myiza yabo.

Abo bakozi bibumbiye mu ihuriro bise Nigeria Union of Petroleum and Natural Gas Workers.

Perezida ucyuye igihe Muhammadu Buhari yavuze ko agiye kuruhukira ahitwa Daura muri Leta ya Katsina kandi ngo yumva muri rusange anyuzwe n’ibyo yagejeje ku gihugu.

Imyaka umunani amaze ayobora Nigeria, ku rundi ruhande, yayirwariyemo inshuro nyinshi akajya kwivuza mu mahanga nko mu Bwongereza.

Umusimbuye nawe hari amakuru avuga ko izabukuru zimugeze kure kuko afite imyaka 71 y’amavuko.

Niwe Perezida wa Nigeria ukuze kurusha abandi bayitegetse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version