Ambasaderi Wa Israel Asaba Urubyiruko Rw’u Rwanda ‘Kutihutira’ Za Kaminuza

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam yatangaje ko mu rwego rwo gufasha u Rwanda kuzagira urubyiruko rucangamutse mu mutwe, ari ngombwa ko abarangiza amashuri yisumbuye batagombye kwihutira Kaminuza.

Mu ijambo rye, Dr. Ron Adam yabwiye abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wateguwe n’urubyiruko rugize ikitwa Peace and Love Proclaimers ko kugira u Rwanda ruzabe igihugu giteye imbere, ari ngombwa gutangira kubitekereza no kubikora ubu.

Abagize iri huriro bari baje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kuganira ku budaheranwa bw’Abanyarwanda bujyanirana no kwiyunga.

Dr Ron Adam yagize ati“ Abenshi muri mwe mwavutse nyuma ya 1994. Murebe aho mwicaye murebe uko hasa neza hanyuma mwibaze uko byari bugende iyo u Rwanda rutaza kugira ubuyobozi bureba kure”

- Advertisement -

Yabahaye urugero rw’uko ibintu byagenze muri Israel kuva yongera kuba igihugu gituwe n’Abayahudi kandi kigenga.

Avuga ko kugira ngi Israel igere ku iterambere iriho, byasabye ko ihindura uburyo bwo kwigisha, abana bahabwa umwanya wo kubaza ibyo batumva byose kandi bakabikora bakiri mu mashuri mato.

Dr. Ron Adam avuga igihugu cye gishobora kuba urugero no ku Rwanda.

Avuga ko amaze hafi imyaka ine agenda mu Rwanda,  yiga ibyarwo , ariko ngo ashima uko ibintu bihagaze muri iki gihe.

Yabwiye abari baje kwibuka mu rwego rw’uriya muryango wa Peace and Love Proclaimers ati: “ Murebe kure, mukore, ntimutegereze ko Leta ibakorera ibintu, mubyikorere, mutekereze uburyo bushya bwo kwiga no kwiyigisha, mushyireho uburyo bushya”.

Adam yagiriye inama abari bamuteze amatwi ko ko nibarangiza kwiga amashuri yisumbuye, bagombye kuzabanza gukorera u Rwanda imirimo runaka.

Ati: “…Nimurangiza amashuri abanza, ntumuzihutire kujya muri za Kaminuza ahubwo muzarebe aho mukora, mu bigo bya Leta, ibitaro, mufashe abarokotse, mwite ku bafite ubumuga, mushake inshuti hakiri kare, muganirize abakuru.”

Avuga ko bizatuma bamenya uko abantu bakuru batekereza , bityo bikazafasha u Rwanda kugira urubyiruko rw’abantu bize bitari amashuri asanzwe gusa ahubwo rwize no kubana n’abantu, abato n’abakuru.

Muri uyu muhango wo kwibuka, umwe mu bari bawutumiwemo witwa Hon Amb Abdul Karim Harerimana yabwiye urubyiriko ko impamvu yatumye Inkotanyi zitsinda urugamba ari uko ari zo zari zifite umuti w’ibibazo u Rwanda rwari rufite.

Amb Hon Abdul Karim Harerimana yari yaje kugira inama uru rubyiruko

Amb Harerimana Abdul Karim yavuga mu bushobozi buke Inkotanyi zari zifite, zakoze uko zishoboye zikoresha neza umutungo wazo, zikora byinshi zikoresheje amikoro make.

Umuyobozi w’Ihuriro Peace and Love Proclaimers witwa Israel Nuru Mupenzi yashimye uruhare Inkotanyi zagize kandi n’ubu zifite mu guha Abanyarwanda ikizere cy’ejo hazaza.

Umuyobozi w’Ihuriro Peace and Love Proclaimers Israel Mupenzi

Avuga ko abo akorana nabo muri uriya muryango, bazakomeza gukora k’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi itazongeraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version