Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: APR Yegukanye Igikombe Cy’Intwari Biyigoye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

APR Yegukanye Igikombe Cy’Intwari Biyigoye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2025 6:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko umukinnyi wayo asohowe kubera gukunira bagenzi nabi bagenzi be bo mu yindi kipe bari bahanganye, APR FC yaje gutsinda Police FC kuri Penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 120.

Hari mu mukino warangizaga Irushanwa ryo Kwizihiza Umunsi w’Intwari wahurije amakipe yombi kuri Kigali Pelé Stadium.

Police FC yari igisanganywe kuko yagitwaye mu mwaka ushize nabwo itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Abafana ba APR FC bashakaga kuyicyambura ariko abafana ba Polisi FC nabo bakavuga ko bagitsimbarayeho.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Imihigo ya APR FC kandi bari baherutse no kuyibutswa na Chairman wayo Brig. Gen, Déo Rusanganwa wababwiye ko bakwiye kucyisubiza.

Iminota 90 y’umukino isanzwe iranga umukino w’umupira w’amaguru yagaragayemo gucungana cyane, tukabibutsa ko umutoza wa Polisi FC   Mashami Vincent n’uwa APR FC Darko Nović  basanzwe baziranye ku mitoreze.

Igihe gisanzwe kigenewe umukino w’umupira w’amaguru cy’iminota 90 cyarangiye nta kipe itsinze indi, biba ngombwa ko bakina indi 30 y’inyongera ariko nayo irangira nta kipe itsinze.

Umusifuzi wo hagati wari uyoboye umukino witwa Ishimwe Claude bita Cucuri niwe wanzuye ko hongerwaho iminota 30 irangiye biba ngombwa ko haterwa penaliti ngo zice impaka.

Mbere y’uko bigera aho, umukinnyi wa APR FC witwa  Niyigena Clèment usanzwe ari myugariro yahawe ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa yari akoreye Ani Elijah yabuzaga kujyana mu rubuga rw’amahina.

- Advertisement -

Iyo karita yaje isanga indi yari nk’iyo yari afite ahita asohorwa mu kibuga kuko byahise bituma agira iy’umutuku.

APR FC yasigaranye abakinnyi  10, ibagerana no mu gihe cyo gutera penaliti.

Yinjije neza penaliti enye mu gihe Polisi FC yinjije ebyiri bityo APR F iba iragitwaye.

Ku gice cy’iri rushanwa mu bagore, igikombe cyegukanywe na Rayon Sports WFC yatsinze Indahangarwa WFC kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu minota 120.

TAGGED:APRIgikombeIkipePoliceUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ushinzwe Ububanyi N’Amahanga Bw’Ubufaransa Yakiriwe Na Kagame
Next Article U Rwanda Rwaganiriye Na Mozambique Ku Zindi Ngamba Zo  Guhashya Iterabwoba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbutabera

Kigali: Mu Minsi 10 Polisi Imaze Gufata Ibilo 50 By’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?