Jean-Noël Barrot uyobora Ububanyi n’amahanga bw’Ubufaransa ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi yakiriwemo na Perezida Kagame.
Ubwo yageraga i Kanombe kuri uyu wa Kane tariki 30, Mutarama, 2025 yakiriwe na Ambasaderi w’igihugu cye mu Rwanda, Antoine Anfré.
Yari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clémentine Mukeka.
Mbere yo kugera i Kigali yari yabanje muri DRC ahura na Perezida Félix Tshisekedi.
Nta makuru aramenyekana ku byo Barrot yaganiriye na Kagame, gusa nta gihe gishize Perezida Emmanuel Macron aganiriye na mugenzi we Kagame ku bibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Aka karere karimo intambara ikomeye imaze iminsi ihanganishije ingabo z’iki gihugu na M23 kandi yafashe indi ntera kuko yaguyemo abasirikare bo mu mahanga barimo n’abo muri Afurika y’Epfo bagize ingabo za SADC.
Byakuruye umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda gishinja gufasha M23.
Muri iki gihe ibihugu byinshi byahagurutse ngo birebe ko intambara yeruye itakwaduka mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo.