Arabie Saoudite Yakomoreye Abifuza Gusura I Mecca Ariko Batarengeje Imyaka 65

Nyuma y’imyaka ibiri ubwami bwa Arabie Saoudite bubujije abantu gusura ahantu hatagatifu i Mecca, ubu bwabakomoreye buvuga ko bwiteze ko abazasura aha hantu muri uyu mwaka bazagera kuri miliyoni imwe.

Ni umubare munini ugereranyije n’ibihe isi irimo bya COVID-19 .

Icyakora, ubwami bwa Arabie Saoudite bwavuze ko abantu bemerewe gusura i Mecca bagomba kuba batarengeje imyaka 65 y’amavuko  kandi bakaba barikingije COVID-19 mu buryo bwuzuye.

Ibi byatangajwe na  Minisitiri ushinzwe ibikorwa byo gusura i Mecca, ibikorwa bita Hajj na Umrah, bikaba byasohowe n’Ikigo cy’itangazamakuru cya Arabie Saoudite kitwa SPA .

- Advertisement -

Abanyamahanga nabo bemerewe kuzasura ahantu hatagatifu i Mecca ariko bakazerekana ko bisuzumishije COVID-19 bakoresheje uburyo bwa PCR .

Mu mwaka ushize, ubutegetsi bwa Arabie Saoudite bwavuze ko abantu 60,000 bonyine ari bo bemerewe gusura hariya hantu.

Mbere y’uko COVID-19 yaduka, abantu bagera kuri miliyoni 2.5 nibo basuraga i Mecca.

Ikindi ni uko muri kiriya gihe, abantu basuraga i Mecca n’i Medina binjirizaga Arabie Saoudite amafaranga agera kuri Miliyari 12 $ ku mwaka nk’uko Reuters ibitangaza.

Arabie Saoudite
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version