Umugore W’Umuyobozi Mu Rwego Rw’Uburezi Abera Urugero Umukobwa

Mu birori byo kurangiza ukwezi kwahariwe umugore byateguwe n’abahanga mu mibare na siyansi bakorera mu Rwanda,  ubutumwa bw’ingenzi bwatanzwe bwari ubwo gushishikariza abakorwa biga siyansi guharanira kujya mu myanya y’ubuyobozi mu bigo by’amashuri no mu nzego z’uburezi.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na Siyansi, ishami ry’u Rwanda (AIMS Rwanda) witwa Dr Herine Otieno icyo gihe yavuze ko kugira ngo ibi bishoboke bisaba ko abakobwa  bakura babona abagore bayobora inzego z’uburezi uhereye ku rwego rw’ishuri.

Dr. Herine Otieno usanzwe ayobora  Umushinga w’Amahugurwa y’Abarimu muri AIMS Rwanda, avuga ko mu bushakashatsi ikigo akorera cyakoze guhera muri 2018 bugakorerwa mu turere 14  cyasanze umubare w’abakobwa bitabira kwiga imibare na siyansi wiyongera.

Ngo byatewe n’ibikorwa by’ubukangurambaga bwo gushishikariza abana b’abakobwa gukunda no kwiga amasomo afitanye isano n’imibare na siyansi.

- Advertisement -

Otieno yagize ati: “Abarimu ba siyansi ni inkingi ya mwamba mu kwiyongera kw’abakobwa biga aya mashami  kuko iyo ubirebye usanga bakomeza gukangurira abana b’abakobwa gutinyuka siyansi.”

Dr Herine Otieno

Yatangaje ko ubundi buryo ikigo yari ahagarariye muri uriya muhango cyakoresheje kugira ngo gikundishe abakobwa  imibare na siyansi  bakiri ari ukubasura bari kumwe n’abagore bize  imibare na siyansi ‘bakabatera akanyabugabo.’

Abagore mu buyobozi mu rwego rw’uburezi baracyari mbarwa…

Mu ntangiriro za Mata, 2022, hari ubushakashatsi bwakozwe na AIMS TTP Rwanda bita Survey bwagaragaje ko mu barimu barenga 3000 bari mu myanya y’ubuyobozi ku rwego rw’ibigo by’amashuri mu Rwanda,  abagore bakiri bake cyane.

Dr Herine yasobanuye ko buriya bushakashatsi bwagaragaje ko abagore bangana na 21% ari bo bayobora ibigo by’amashuri  naho 20%  akaba aribo bari mu mwanya wo kuyobora agashami ka siyansi ku rwego rw’ikigo.

Ku rundi ruhande, usanga abagore bifuza cyangwa baba barigeze gupiganirwa imyanya yo kuyobora ibigo by’amashuri nabo ari bake cyane.

Bwa bushakashatsi twavuze haruguru bwagaragaje ko abagore bangana na 15% ari bo bonyine bigeze gupiganirwa umwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu gihe 20% ari bo bapiganiye umwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo.

Abarimu n’abandi bakora mu rwego rw’uburezi bashishikarije barumuna babo kugera ikirenge mu cyabo bagakunda uburezi

Iyi mibare iracyari mito ugereranyije n’umubare w’abakora mu burezi yaba abarimu cyangwa abayobozi.

Zimwe mu mpamvu  z’iki kibazo ni hari bamwe mu bagore bacyitinya, bakumva ko imibare na siyansi ari ibintu bikomeye, bigenewe abagabo.

Hari n’abandi bavuze ko bafite imbogamizi zo kutagira  impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, no kuba hari abumva ko iyo myanya igenewe abagabo.

Hari ababwiye abahanga bo muri AIMS ko  bakuze babona ari iya abagabo bityo bakumva ko abagore itabagenewe.

Bamwe mu bagore bayobora ibigo by’amashuri cyangwa amashami ya siyansi berekanye ko kuba umugore yakora kariya kazi bishoboka, ko n’abakobwa bato bagombye gukura babiharanira.

Dr Christine Gasingigwa ni umwe mu batanze ibiganiro. Yahoze akora mu nzego nkuru z’uburezi bw’u Rwanda. Ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru

Abahanga bo muri Kaminuza y’imibare na Siyansi hari umuti batanga…

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubushobozi, Kaminuza Nyafurika y’imibare na siyansi, ishami ry’u Rwanda, AIMS-Rwanda, ivuga ko yatangije  umushinga wo guhugura abarimu ndetse n’ikigega kigamije guha ‘buruse’ abarimu bakeneye gukarishya ubumenyi mu mibare na siyansi.

Kugeza ubu abarimu 43 bishyuriwe amasomo yo kuzamura ubumenyi kugira ngo bazahabwe n’impamyabumenyi zo ku rwego rwo hejuru zitwa A1, kuko bari basanganywe izo ku rwego rwa A0.

Ku ikubitiro 63% bahawe izi buruse ni abagore mu rwego rwo gutera inkunga abakobwa n’abagore yo kugira ngo bakomeze guharanira guhabwa inshingano mu bigo by’amashuri cyangwa izindi nzego z’uburezi.

Ibirori byavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu.

Yashimiye umusanzu AIMS TTP itanga mu guteza imbere imyigire y’imibare na siyansi ku Banyarwanda muri rusange no ku bakobwa by’umwihariko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version