Arashaka Gufasha Abahinzi B’Urusenda Babuze Isoko, Aruvanga N’Ubuki

Uwibona Jeanne Sheila  afite uruganda rutunganya ubuki rukorera ahitwa Gacuriro avuga ko yashinze uruganda kugira  ngo atunganye kandi akabihera ku mitiba, ku nzuki no gukorana n’abavumvu. Asaba abafite umusaruro w’urusenda kumwegera bagakorana.

Avuga ko mbere yo gutangira gukora buriya bucuruzi yabanje gukorana n’abafite ubumuga, abafasha kwiteza imbere ariko ngo amikoro aba macye.

Yaje gusanga ari ngombwa gutekereza umushinga w’ubworozi bw’inzuki kugira ngo zimuhe ubuki abushakire isoko.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko ubworozi bw’inzuki busaba kwiyemeza, kudatezuka no gukomeza kubikunda.

- Advertisement -
Yahaye urubyiruko akazi. Ubu ni ubuki acuruza

Avuga ko ibyo yakoze byose yabikoze agamije kwiteza imbere, agaha abaturage akazi ariko akanagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Ikindi ni uko mu bworozi bw’inzuki akora, iyo asaruye ubuki abwongerera agaciro akabushyiramo ibindi bihingwa kugira ngo buze butandukanye n’ubundi.

Abwongeramo urusenda, imbuto z’igihingwa kivura kitwa Macadamia, sesame n’ibindi.

Asaba abahinzi b’urusenda, macadamia n’ibindi bihingwa kumwegera

Ati: “ Nasanze ngomba kugira umwihariko mu buki bwanjye. Mbwongeramo urusenda, sesame, macadamia n’ibindi kandi nkabikora ngamije gufasha n’abahinzi ba biriya bihingwa kubona isoko.”

Asaba abahinzi b’urusenda cyangwa ibindi bihingwa atunganya kumugana kugira ngo abagurire uwo musaruro ariko akabasaba kumuzanira ibihingwa bitarangirika kandi byakuze neza.

Ati: “ Sinshaka guha abantu isoko bo ngo bantenguhe bampe ibintu bitameze neza. Abantu birinde gushaka amafaranga ariko ngo bahemuke.”

Uwibona Jeanne Sheila hari icyo asaba Rwanda FDA na RSB…

Mu magambo yumvikanamo icyubahiro, Uwibona yasabye inzego zishinzwe gusuzuma no gutsura ubuziranenge zirimo Rwanda FDA na RSB kujya bihutisha gusuzuma no gutanga uburenganzira kuri ba rwiyemezamirimo kugira ngo bakore niba bigaragaraye koko ko bujuje ibyo basabwe.

Avuga ko gusuzuma niba ba rwiyemezamirimo bujuje ibisabwa ngo bakore neza ari igikorwa cya ngombwa ariko ngo bigaragara nabi iyo umuntu yujuje ibisabwa ariko inzego zibishinzwe zikagenda biguru ntege mu gusuzuma ibyo akora kugira zimwemerere gukora cyangwa zibyanga ave mu gihirahiro.

Mu minsi yashize hari ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zirimo Rwanda FDA, RIB, na Polisi y’u Rwanda hagamijwe kureba  niba ibicuruzwa birimo n’ubuki bwujuje ubuziranenge.

Intego yari iy’uko abaturage barindwa kurya cyangwa kunywa ibintu bitujuje ubuziranenge.

Ibigo bimwe byarafungiwe ibindi bihabwa igihe cyo kuba byatunganyije ibyo byasabwe gutunganya kugira ngo bikore neza.

Atunganyiriza ubuki ahitwa Kagugu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version