RRA Yahaye Miliyoni 25 Frw Abacuruzi Bahombejwe n’Imitingito

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyagobotse abacuruzi batanu bo mu Karere ka Rubavu, bagizweho ingaruka n’imitingito y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo yangije ibicuruzwa byabo.

Ni abacuruzi batanu bishyura neza imisoro, aho buri umwe yahawe miliyoni 5 Frw ngo zifashishwe mu kuzahura ubucuruzi bwe.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, ubwo Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal yari mu Karere ka Rubavu.

Yavuze ko mu kwezi ko gushimira abasora, RRA yifatanya n’abanyarwanda bakeneye ubufasha, igikorwa kigamije gukomeza gufatanya kuzamura imibereho myiza.

- Advertisement -

Yashimiye abasora ndetse abasaba ubufatanye mu kwitabira ikoreshwa rya EBM no kurwanya magendu.

Akimanimpaye Therese uri mu bagobotswe, yavuze ko ubwo umutingito watangiraga muri Gicurasi, yari yabyaye ari mu bitaro, umugabo we na we arimo kumwitaho.

Yagize ati “Hangiritse byinshi bibarirwa muri miliyoni 5 Frw kuko umugabo yasanze urugi rwavuyemo n’amafaranga twari twacuruje yasanze bayatwaye, inkuta zaratigitaga ibirahure twari dufitemo bikameneka. Ubu bufasha duhawe, buratuma twongera igishoro kuko twacuruzaga ayo twagujije ugasanga umuntu ari gukorera mu gihombo.”

Umutingito wangije ibirahuri byinshi byari mu bubiko

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yashimye inkunga RRA yateye abacuruzi, avuga ko igiye gutuma barushaho gukora kinyamwuga bubahiriza amabwiriza ajyanye n’imisoro harimo no kwirinda magendu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François yashimye iki gikorwa, ashishikariza abacuruzi ko “Nta gihombo kiba mu bunyangamugayo.”

Ibirori nyamukuru byo gushimira abasora ku rwego rw’igihugu bizizihirizwa mu Mujyi wa Kigali muri Intare Conference Arena, ku wa 19 Ugushyingo 2021.

Abacuruzi bahombejwe na Nyiragongo bafashijwe kongera kuzahura ubucuruzi bwabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version