COVID-19 Yongeye Guca Ibintu Mu Burayi

Imibare y’ubwandu bushya n’abahitanwa na COVID-19 mu Burayi byongeye gutumbagira, ku buryo Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (WHO) uheruka kwemeza ko aricyo gice cyibasiwe kurusha ahandi ku isi.

Ubu ibihugu byinshi byatangiye gutekereza uko byashyiraho ingamba zikaze, zishobora no kubamo guma mu rugo mbere y’uko iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani igera.

Abantu hafi 27,000 bishwe na COVID-19 mu Burayi mu cyumweru gishize, ni ukuvuga abasaga kimwe cya kabiri cy’abishwe nayo hirya no hino ku isi.

Ni imibare igenzura ryerekanye ko iri hejuru cyane y’iyabonetse mu kindi gihe guhera muri Mata umwaka ushize, ubwo icyorezo cyari kimeze nabi mu Butaliyani.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Dr Tedros Ghebreyesus, kuri uyu wa Gatanu yabwiye abanyamakuru ko ubwandu butarimo kuzamuka gusa mu bihugu byo mu Burayi bw’Iburasirazuba byakingiye abantu bake, ahubwo n’ibyakingiye benshi byo mu Burengerazuba ntibyorohewe.

Ati “Ibi birongera kutwibutsa nk’uko twakomeje kubivuga, ko inkingo zidasimbura ubundi buryo bwo kwirinda. Inkingo zigabanya ibyago byo kuba wajyanwa mu bitaro, kuremba cyangwa kwicwa n’iyi ndwara, ariko ntabwo zirinda mu buryo bwuzuye kuba wakwandura.”

Ikigo cy’u Burayi gishinzwe kurwanya ibyorezo cyamaze kwemeza ko ibihugu 10 muri 27 bigize Ubumwe bw’u Burayi bifite ubwandu bukabije, ku buryo aho ibintu bigana ari habi cyane.

Ibyo bihugu ni u Bubiligi, Bulgaria, Croatia, Repubulika ya Czech, Estonia, u Bugereki, Hungary, u Buholandi, Poland na Slovenia.

Mu bihugu ubwandu bwatumbagiye cyane kandi harimo u Budage, nubwo 70 ku ijana by’abaturage bakingiwe.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, we kuri uyu wa Gatanu yavuze ko bisa n’aho igihu cyongeye kubudika ku Burayi, nubwo igihugu cye kiri mu bimaze gukingira abantu benshi.

Byongeye ngo icyorezo cyiyongereye mu bihe bisatira amezi y’ubukonje akunze kurangwa n’indwara z’ibicurane.

Muri icyo gihugu ho imibare yerekana ko abandura bashya ku munsi babarirwa mu 40,000. Bitandukanye n’ahandi, yagabanutse 7% ugereranyije n’icyumweru cyabanje, impfu zimanukaho 8.9%.

Johnson yavuze ko izamuka ry’ubwandu ryerekana ko icyorezo ntaho cyagiye.

Abakingirwa baragabanyutse
Ibihugu byo mu Burayi byaguze inkingo mbere, ku ikubitiro bikingira abaturage ku rwego rwo hejuru mbere y’ahandi, ariko muri iki gihe basa n’abinangiye.

Nibura 65% by’abaturage bose mu karere k’ubukungu kabarizwamo Ubumwe bw’u Burayi, Iceland, Liechtenstein na Norway (European Economic Area, EEA) – bamaze guhabwa inkingo ebyiri za COVID-19.

Nyamara imibare y’abakingirwa bashya yaragabanyutse cyane kuva mu mezi ashize, ku buryo icyiciro cy’abadakozwa ibijyanye n’inkingo gikomeje kugaragara.

Mu majyepfo y’u Burayi ho abakingiwe byuzuye bagera muri 80%.

Abadashaka kwikingiza biganje mu Burayi bw’Iburasirazuba no mu Burusiya, ari nabyo birimo gutuma ubwandu bushya buba ihurizo ku nzego z’ubuzima.

Nubwo ubwandu bushya buzamuka cyane, uburyo abantu baremba cyangwa bapfa biri munsi y’uko byari bimeze mu mwaka ushize, ndetse ibyago ku bihugu bigenda binyurana bijyanye n’uko abaturage barimo gukingirwa byuzuye cyangwa bagahabwa urukingo rwa gatatu, kandi bagakomeza kubahiriza n’izindi ngamba.

Raporo ya WHO yo mu cyumweru cyarangiye ku wa 7 Ugushyingo igaragaza ko u Burayi ubariyemo n’u Burusiya, ariko karere ku isi kagize izamuka ry’ubwandu bushya bwa 7%, mu gihe mu bindi bice imibare yakomeje kumanuka.

Muri icyo gihe yanatangaje izamuka rya 10% mu mibare y’impfu, mu gihe mu tundi duce imibare yamanutse.

Ingamba zatangiye gukazwa

Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, yatangaje amabwiriza mashya y’ibyumweru bitatu guhera kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kuvuga ko “ubu virus iri ahantu hose kandi igomba kurwanyawa ahantu hose.”

Utubari, resitora, utubyiniro n’andi maduka byategetswe gufunga bitarenze saa tatu z’ijoro, ndetse harimo gusuzumwa amabwiriza ashobora gushyiriraho imipaka abantu batakingiwe.

Mu Budage ho harimo gutegurwa ingamba zirimo gusubizaho uburyo bwo gupima COVID-19 abantu ku buntu, kwambara udupfukamunwa nk’itegeko no guhana intera mu bantu benshi, kugeza nibura muri Werurwe 2022.

Ni mu gihe Austria kuri iki cyumweru byitezwe ko izatangaza icyemezo gishyira muri guma mu rugo abantu bose batakingiwe COVID-19, nk’uko byatangajwe na Chancellor Alexander Schallenberg kuri uyu wa Gatanu.

Yavuze ko bidakwiye gufunga ibikorwa mu gihugu hose, kuko bibiri bya gatatu by’abaturage bemeye gukingirwa batagomba guhatirwa kwifatanya n’abantu batakingiwe.

Ubu ibitanda biriho abarwayi ba COVID-19 bimaze kurenga 20%.

Nyamara nibura 65% by’abaturage ba Austria bakingiwe byuzuye. Ni imibare iri hasi ariko ugereranyije n’ahandi mu Burayi bw’Iburengerazuba.

Urukingo rwa gatatu

Ibihugu byinshi byo muri EU birimo gutanga urukingo rwa gatatu ku bantu bakuze, mu kurushaho kubongerera ubwirinzi.

Nyamara abahanga batangiye kuvuga ko igikenewe ari ugushaka uburyo bwatuma abantu bose bakingirwa.

Kugeza ubu urwego rushinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa muri EU rurimo gusuzuma niba urukingo rwa Pfizer/BioNTech rwahabwa abana bafite hagati y’uimyaka 5 kugeza kuri 11.

Norway yamaze kwemeza ko umuntu wese urengeje imyaka 18 agiye guhabwa urukingo rwa gatatu, mu gihe rwahabwaga gusa abarengeje imyaka 65.

Mu Butaliyani ho guhera ku wa 1 Ukuboza, abantu barengeje imyaka 40 bazatangira guhabwa urukingo rwa gatatu.

Dr Tedros avuga ko bidakwiye ko ibihugu bikoresha imbaraga mu guha urukingo rwa gatatu abaturage bizwi ko bafite ubuzima bwiza cyangwa mu gukingira abana, mu gihe hari abakora mu nzego z’ubuzima, abantu bakuze n’abandi bari mu byago byinshi bagitegereje urukingo rwa mbere.

Yatangaje ko kugeza ubu hari inkingo za gatatu zikubye inshuro esheshatu zitangwa buri munsi, ugereranyije n’abantu bahabwa urukingo rwa mbere.

Ni ibibazo Dr Tedros yavuze ko bigomba guhagarara.

Yasabye ahubwo ibihugu ko uretse gutanga inkingo, bikwiye no gukoresha uburyo bufasha kwirinda nko gupima abantu benshi, kwambara udupfukamunwa, guhana intera no guhurira ahantu hari umwuka uhagije, n’izindi ngamba zakunganira inkingo za COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version