Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Arashaka Ko Abakristo Bamenya Neza Indirimbo Zo Mu Gitabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Arashaka Ko Abakristo Bamenya Neza Indirimbo Zo Mu Gitabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 September 2024 7:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bikem wa Yesu mu ndirimbo yasubiyemo yise Hari Umwami wa Kera
SHARE

Umuhanzi Bikem wa Yesu( asanzwe yitwa Emmanuel Bikorimana) avuga ko intego ye mu myaka itanu iri imbere ari uko Abakristo muri rusange bazaba bazi indirimbo byibura 150 mu zigize igitabo cy’indirimbo buri wese yitwaza agiye gusenga.

Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru avuga ko kumenya neza indirimbo zo mu gitabo bigirira akamaro Umukristo kuko zirimo ubutumwa bumwubaka kandi bw’umwimerere.

Yabwiye itangazamakuru ati:  “Ndifuza ko indirimbo zo mu gitabo zihindukira itorero ubuzima dutuyemo kuko zihimbanye umwimerere w’ubutumwa bwiza butavangiye kandi ntizijya zisaza. Nibura mu myaka itanu ndifuza ko Abakristo bazaba bazi neza amateka n’umwimerere w’indirimbo zisaga 150.”

Ni igikorwa ateganya ko kizaba cyagezweho mu myaka itanu iri imbere, akifuza ko ibitero byo muri izo ndirimbo( amakorasi) byaba byaramenyekanye, bizwi na benshi.

Ashaka ko amakorasi n’indirimbo 250 azaba azwi neza, izo zikaba indirimbo za kera zakoreshejwe na benshi mu gutanga ubutumwa.

Bikem asanzwe aririmba kandi agacuranga neza indirimbo zo mu njyana ya Country Music ikomoka mu Majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uyu muziki watangiye kwamamara mu myaka ya 1920.

Asanzwe asengera mu itorero rya ADEPR Remera.

Ajya asesengura ibijyanye n’imyemerere kandi akaba n’umunyamakuru uzi byinshi mu by’iyobokamana mu Rwanda.

Ni umuhanga wa piano usanzwe uyigisha abashaka kumenya iki cyuma cy’umuziki kiri mu byifashishwa mu gukora indirimbo z’ubwoko bwose.

Mu gushishikariza abantu kumenya indirimbo zo mu gitabo, avuga ko azakora ku buryo buri wese amenya amateka ya buri ndirimbo ikirimo, akamenya uwayanditse n’ibihe yari arimo ubwo yabikoraga.

Ati: “Icyo gihe nituririmba indirimbo tuzi inkomoko yayo bizajya bituma tuyiririmbisha umutima kuruta kumva gusa umudiho wayo n’uburyohe bw’ijwi”.

Amaze gusohora indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Hari Umwami wa Kera’.

Mu gitabo cy’indirimbo ni iya 419.

TAGGED:BikemigitaboIndirimboUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda N’Iza Tanzania Mu Bufatanye Mu Kurwanya Ibyaha
Next Article NBA Yasobanuye Icyayiteye Gufatanya N’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

APR FC Yongeye Gutesha Rayon Igikombe Na Miliyoni Nyinshi

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Kenya: Inzovu Yari Ambasaderi W’Inzoga Yitwa Tusker Yapfuye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kirehe – Polisi Yarashe Uherutse Kwica Umumotari Akamwambura Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?