ARASHAKISHWA Kubera Gukomeretsa Bikomeye Ijisho Ry’Umugore We

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rurashakisha umugabo witwa David Hategekimana ukekwaho gukubita no gukometsa umugore we witwa Consolée Ingabire.  Amakuru dufite ni uko uriya mugabo yakubise agakomeretse bikomeye umugore we  ijisho k’uburyo riri hafi kuvamo.

Uyu mugabo kandi yari asanzwe abana n’uriya mugabo batarasezeranye.

Hategekimana afite abagore batatu akaba ari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyagafunzo, Akagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko uwabona uriya muntu yamenyesha ubuyobozi bumenyegereye, Polisi cyangwa abakozi b’uru rwego.

- Advertisement -
Uriya mugabo yari atuye mu Kagari ka Kagasa muri Gahanga ya Kicukiro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version