Ibigo Byenga Inzoga n’Ibizikwirakwiza Byashyiriweho Amabwiriza

Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyashyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa n’ibigo bikora inzoga n’ibizikwirakwiza, hagamijwe kurushaho kurengera ubuziranenge bwazo.

Ni amabwiriza atangajwe mu gihe ubuziranenge bw’inzoga zicuruzwa mu baturage bukomeje gukemangwa, aho nko mu kwezi gushize abantu 11 bo mu Turere twa Gasabo na Bugesera bishwe n’inzoga Umuneza.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, rivuga ko abafite inganda zikora inzoga n’abazikwirakwiza “bagomba gupfunyika no gupakira inzoga zose mu bikoresho byabugenewe bitari pulasitike; zaba izikozwe mu bitoki n’ibimera bitandukanye (urugero tangawize) na divayi.”

Ayo mabwiriza kandi avuga ko inzoga zose zigomba gupakirwa no kubikwa mu bikoresho byabugenewe byemewe na Rwanda FDA mu gihe cyo kwandika no kwemerera inzoga kujya ku iisoko.

- Advertisement -

Ibyo bikoresho byabugenewe nk’amakese yangwa amakaziye n’amakarito nabyo biba bigaragaza amakuru ku ruganda rukora iyo nzoga n’ibyo binyobwa bipakiwemo.

Akomeza ati “Bityo, birabujijwe gutwara, gupfunyika (gupakira) no gukwirakwiza inzoga mu bikoresho binyuranyije n‘ibyo Rwanda FDA yemereye uruganda; mu bikoresho by‘urundi ruganda urugero nk’amakesi/amakaziye, amakarito, amacupa, n‘ibindi, bitari iby‘uruganda rwakoze izo nzoga.”

Muri ayo mabwiriza hanavugwamo ko ikinyabiziga cyose gitwaye inzoga kigomba kuba gifite ibyagombwa bigaragaza aho izo nzoga zivuye, aho zigiye n’uko zakozwe, n’ibyangombwa bitangwa na Rwanda FDA birimo icy’uruganda n’icy’inzoga.

Akomeza ati “Muri rusange ibintu byose bishobora kwanduza cyangwa bigahungabunga umwimerere n‘ubuziranenge bw’ibiribwa harimo n‘inzoga, birabujijwe.”

Abadandaza inzoga n’abafite amaduka bo basabwe kurangura ahantu hemewe, kuba bafite inyemezabuguzi igaragaza inzoga baranguye kandi nabo bagatanga inyemezabuguzi mu gihe bazigurisha.

Basabwe gucuruza inzoga mu bikoresho by ‘uruganda no gutanga amakuru y’abacuruza inzoga zitujuje ibisabwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version