Umurwayi Wa Mbere Ku Isi Yateweho Umutima W’ingurube

Ni ubwa mbere mu mateka y’ubuganga umurwayi ahawe umutima w’ingurube wahinduwe uturemangingo kugira ngo uhuzwe n’utw’umuntu. Ni umugabo wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika witwa David Bennett ufite imyaka 57 y’amavuko.

Ubu hashize iminsi itatu awuhawe kandi abaganga bamukurikirana bavuga ko ubuzima bwe bumeze neza.

Igikorwa cyo kumuteramo uriya mutima cyamaze amasaha arindwi kibera mu bitaro biri ahitwa Baltimore.

Kugeza ubu ubuzima bwe buhagaze neza n’ubwo ntawamenya uko bizaba bimeze mu minsi iri imbere.

- Advertisement -

Uyu murwayi yavuze ko yemeye kubagwa agaterwamo iriya nyama idasanzwe kubera ko ari yo mahitamo yari asigaranye ngo arokore ubuzima bwe.

Abaganga bo muri Kaminuza ya Maryland bamuteyemo iriya nyama bari babihawe uburenganzira n’Ikigo cya Amerika gishinzwe gucunga ubunyamwuga bw’abaganga babaga.

Abaganga bo muri Kaminuza ya Maryland nibo babaze uriya mugabo

Ingingo yo kumubaga bakamuteraho uriya mutima yafashwe nyuma yo kubona ko iyo atabagwa aba yarapfuye.

Kumuteraho umutima w’ingurube niyo mahitamo yari aya nyuma.

Ku byerekeye itsinda ryateguye kiriya gikorwa cyo kubaga uriya murwayi, bavuga ko ibyo bakoze ari igikorwa cy’indashyikirwa bari bamaze igihe bategura, bakorera ubushakashatsi.

Umwe muri bo avuga ko biramutse bigenze neza byaba ari ingirakamaro ku batuye isi muri rusange kuko byazatabara abantu benshi bafite ikibazo cy’umutima wangiritse cyane.

Dr Bartley Griffith  ati: “ Ni intambwe nziza izaba itewe mu gufasha abatuye isi kubona inyama zasimbura izabo zangiritse.”

Urugero ni uko mu gihugu cyateye imbere nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, abantu 17 bapfa ku munsi bazira kutabona inyama zisimbura iz’imibiri yabo zangiritse cyane.

Muri kiriya gihugu hari abantu 100, 000 baba bategereje ko hari uwabaha inyama yo gusimbuza iy’urugingo rwabo yangiritse.

Guha abantu inyama z’izindi nyamaswa kugira ngo zisimbure izabo zangiritse abahanga babyita  xenotransplantation.

BBC yanditse ko ingurube ziri mu nyamaswa zari zimaze iminsi zitekerezwaho kuba zafasha muri ubu bushakashatsi.

Mu Ukwakira, 2021 hari itsinda ry’abaganga bo muri New York ryateye impyiko y’ingurube ku muntu wari ufite iyangiritse.

Ikibabaje ni uko uriya murwayi nyuma yaje kugira ikibazo cyo mu bwonko kandi kitigeze gikira.

Bennett we avuga ko afite icyizere cyo kuzagarura agatege bidatinze.

Ubuzima bwe buri gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

David Bennett afite icyizere ko azakira akamera neza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version