Uwari Umunyeshuri Wa Dr Kayumba Yamushinje Gushaka Kumusambanya Ku Ngufu

Umukobwa wigishijwe na Dr Kayumba Christopher muri Kaminuza y’u Rwanda yamushinje ko yamusabye ko baryamana, yabyanga undi akagerageza kubimukoresha ku gahato ubwo bari iwe mu rugo.

Ni ibirego byashyizwe ahabona n’uwitwa Kamaraba Salva yifashishije Twitter, avuga ko ari ubutumwa bw’inshuti ye.

Ni icyemezo ngo cyazamuwe n’amarangamutima yo kuba Dr Kayumba ku wa Kabiri tariki 16 Werurwe 2021 yaratangaje ko ashinze ishyaka riharanira Demokarasi, Rwandese Platform for Democracy, kandi ngo bidahura n’uko yamubonye.

Yavuze uburyo mu 2017 uwo mukobwa yiga mu mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda yasabye kwimenyereza umwunga mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA. Icyo gihe yigishwaga na Kayumba.

- Advertisement -

Mu gihe yari agitegereje igisubizo, Dr Kayumba ngo yamuhamagaye kuri telefoni ari ku wa Mbere mu gitondo, amubwira ko hari umuntu wo kuri RBA wamubajije niba uwo mukobwa yamubarangiramo umuntu wahabwa umwanya wo kwimenyereza, ibizwi nka ‘recommendation’.  

Ati “Yakomeje ambwira ko mfite ubushobozi bwo gukora itangazamakuru, ko nkwiye guhita njya kumureba akangira inama ndetse akanyandikira ibaruwa yo kujyana.”

Kayumba ngo yamurangiye i Remera mu Gihogere ngo abe ariho amusanga, nyuma aza gusanga ari iwe mu rugo.

Ati “Ntabwo nigeze mbitekerezaho cyane kuko kimwe n’abandi banyeshuri bigaga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, yari umuntu twubaha cyane.”

Uwo mukobwa ngo yasanze Kayumba asa n’uwasinze, ahita ashaka guhita agenda ariko undi atangira gukoresha imbaraga.

Yakomeje ati “Yarankuruye ansunikira ku ntebe ashaka kumpatira kuryamana na we.  Narabyanze, ambwira nabi anantera ubwoba ko azangiza ejo hanjye hazaza n’amahirwe yose nari mfite yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.”

Yashinje Kayumba ko yatangiye kumubwira ko afite ububasha bwo gutuma atsindwa mu ishuri, ndetse ko n’iyo yamurega nta wamwumva kubera ijambo afite mu mwuga w’itengazamakuru, akaba n’umwe mu barimu b’abizerwa muri Kaminuza y’u Rwanda.

Nyuma y’akanya amushyira ku nkeke, uwo mukobwa ngo yabashije gufata agakapu ke ariruka. Kayumba ngo utari bubashe kumwirukaho yahamagaye umukozi we ngo amutangira kuko amwibye.

Ati “Mu kugerageza kumvisha umukozi we ko nta kintu na kimwe nibye, nasutse hasi ibintu byose byari mu gakapu kanjye ngo mwereke ko nta kintu na kimwe nahishe, mpita mbisubizamo bwangu ndiruka.”

Kayumba ngo yakomeje kujya amuhamagara kuri telefoni yanasinze, akamutuka.

Uwo mukobwa ngo yagiye ku ishuri ry’itangazamakuru, ageza ikibazo cye ku wari umuyobozi w’agateganyo waryo, Joseph Njuguna. Gusa ngo byari bigoye gusobanura ikibazo cye kuko nta bimenyetso yari afite byo kwerekana.

Yakomeje ati “Nagiye muri Kaminuza y’u Rwanda nizeye ko nzongererwa imbaraga n’ubushobozi byo kumfasha kugera ku nzozi zanjye, ariko naciwe intege. Mu myaka yose nagerageje kubyirengagiza ngo nibagirwe ibyabaye ariko byanze kumvamo.”

Njuguna arabyemeza…

Taarifa yabajije Njuguna niba koko yarakiriye ikibazo cy’uwo mukobwa wari washyizwe ku nkeke na Dr Kayumba, avuga ko cyamugezeho.

Ati “Ni byo koko yangejejeho icyo kibazo, mugira inama y’uko yabyitwaramo kuko nta kindi nari bukore cyane ko nta gihamya ifatika yari afite ngo mbe nayiheraho.”

Njuguna yavuze ko yizera ko Dr Kayumba yikosoye, yongeraho ko amasezerano ya Kayumba yaje guhagarikwa ntakomeze kuba umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda.

Amakuru Taarifa yabonye yemeza ko uriya mukobwa yagejeje ikirego ku Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha, RIB.

Dr Kayumba ahakana ibyo aregwa, akavuga ko ari uburyo bwo kumuharabika.

Ati “Urebe n’uriya wabyanditse ni umuntu bishyurira kuvuga ibintu bya propaganda. Ni propaganda gusa nta bindi.”

Kamaraba amaze kwandika biriya kuri Twitter, Dr Christopher Kayumba yahise afunga uburyo bwatumaga buri umwe abona ibyo undi yanditse.

Ntibashobora kohererezanya ubutumwa

Ubwo twandikaga iyi nkuru hari hashize amasaha icyenda Kamaraba yanditse biriya kuri Twitter.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version