Ariel Wayz Na Babo Bajyanywe Mu Kigo Ngororamuco

Abahanzi Ariel Wayz na Babo bajyanywe mu kigo ngororamuco cyo muri Huye nyuma yo gupimwa bagasangwamo ibiyobyabwenge. Hari mu minsi mike yabanjirije umuhango wo Kwita Izina wabaye Tariki 05, Nzeri, 2025.

Umwe mubo mu muryango w’umwe muri aba bahanzi utashatse ko itangazamakuru rimuvuga amazina yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko abo bombi( Ariel Wayz na Babo) bageze muri kiriya kigo kuri uyu wa Gatatu tariki 17, Nzeri, 2025.

Ubwo bafatwaga na Polisi mu minsi yatambutse, yabasanze Nyarutarama bari bitabiriye ibirori byaje kuvamo rwaserera.

Polisi yaratabajwe ihageze isanga ikwiye no gupima ngo irebe niba abari aho bari banyoye inzoga gusa, iza gusanga mu maraso y’abo bahanzi harimo n’ibindi biyobyabwenge, amakuru akavuga ko ari urumogi na cocaïne.

Ibi byagize ingaruka ku rugendo Ariel Wayz yari ari kwitegura gukorera muri Kenya aho yari afite ibikorwa bya muzika birimo kuhakorera indirimbo kuko byari byitezwe ko tariki 6 Nzeri 2025 yagombaga kuba yagiye ariko birangira bitabaye.

Umuhanzi Babo we ( ubusanzwe yitwa Teta) azwi mu ndirimbo Lose You yakoranye na Ariel Wayz, Turn Up ye na Urban Boys, Go Low yakoranye na The Ben na Yogati yakoranye na Bruce Melodie.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version