Umuhanzi Rihanna avuga ko ikintu mu buzima yari yarifuje kandi ari hafi kubona ari ugutwita no kubyara umukobwa.
We n’umugabo we A$AP Rocky bagiye kubyara umwana wa Gatatu kandi w’umukobwa.
Rihanna yigeze kubwira ikinyamakuru ELLE ko umwana wabo azitwa izina ritangizwa n’inyuguti R ariko ngo mu mazina bazamuha hazabamo byanze bikunze iry’umunyamategeko waburaniye A$AP Rocky ubwo yaregwaga ihohoterwa.
Rihanna na A$AP Rocky bafitanye abahungu babiri ari bo RZA Athelston Mayers na Riot Rose Mayers.
Rihanna ni umwe mu bahanzi bakomeye ku isi kandi ukize kuko we na Taylor Swift ari bo gusa batunze Miliyari imwe y’amadolari ya Amerika($).