Arsène Wenger Agiye Gutoza Ikipe Izahatana Na Paris Saint Germain

Uyu mugabo wabaye icyamamare mu batoza bakomeye ku isi ubwo yatozaga Arsenal, yabonye akazi k’igihe gito ko gutoza  ko gutoza ikipe yo muri Arabie Saoudite izakira umukino wa gicuti na Paris Saint Germain.  Iyi kipe izaba  ikomatanyije abakinnyi bo mu ikipe yitwa Al Hilal n’indi yitwa Al-Nassr.

Aya makipe niyo akomeye mu bwami bwa Arabie Saoudite.

Mbere y’uko ava muri Arsenal muri Mutarama 2018, Arsene Wenger yari amaze imyaka 22 atoza Arsenal.

Amakipe ya Al Hilal na Al-Nassr yatoranyijwemo abakinnyi b’abahanga kurusha abandi bakora ikipe imwe  igomba gutozwa na Wenger kugira ngo ayitegurire kuzahangana na Paris Saint-Germain irimo ibihangange nka Lionel Messi, Kylian Mbappé na Neymar.

- Advertisement -
Wenger arashaka kuzahangamura ikipe y’aba bagabo

Mbere y’uriya mukino biteganyijwe ko ikipe ye  izahangana n’andi yo mu bwami bwa Arabie Saoudite.

Ikinyamakuru Daily Post cyanditse ko bigomba kuba  bitarenze Ukwakira, 2021. Iriya mikino izakinwa n’amakipe yo mu bice  14 bigize umurwa mukuru w’ubwami bwa Arabie Saoudite ari wo Riyadh.

Shampiyona yiswe Riyadh Season ubwo iheruka mu mwaka wa 2019

Ku Cyumweru tariki 10, Ukwakira, 2021 umujyanama w’ibwami muri Arabie Saoudite witwa Turki Alsheikh yatangarije kuri Twitter ko Wenger yemejwe ko ari we uzatoza iriya kipe ikomatanyije kugira ngo ayitegurire kuzatsinda Paris Saint-Germain.

Nyuma yo gusezera ku murimo w’ubutoza, Arsene Wenger yahawe akazi mu mpizamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ahabwa inshingano zo gushyiraho Politiki zo guteza imbere umupira w’amaguru ku isi.

Aherutse mu Rwanda

Ubwo aheruka mu Rwanda yahuye na Perezida Kagame

Muri Gicurasi, 2021 uyu mutoza yaje mu Rwanda mu nama ya Komite nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yabereye i Kigali.

Perezida Paul  Kagame yatumiwe muri iyo nama ashimira Wenger imirimo yakoze ubwo yari akiri umutoza wa Arsenal F.C.

Mu ijambo Perezida yagejeje mu bari bateraniye aho barimo na Perezida wa FIFA Gianni Infantino yaboneye ho gushima Wenger kubera impamvu nyinshi zirimo ko yatoje ikipe afana ya Arsenal, F.C, akaba n’umutoza wubashywe.

Yarakomeje ati… “Ndashaka kumushimira no kumubwira ko yakoze akazi keza muri iyo ikipe – ni igitekerezo cyanjye si ubutumwa bw’undi ndimo gutanga – kandi ndatekereza ko azakora akazi keza muri FIFA mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru.”

Wenger nawe yavuze ko yishimiye kwitabira iriya nama kandi avuga ko afite icyizere cy’uko Afurika izaba umugabane w’ikinyejana cya 21 kandi ko umupira w’amaguru ukwiriye kubyazwa umusaruro kuri uyu mugabane.

Wenger w’imyaka 71 ukomoka mu Bufaransa, yatoje Arsenal kuva mu 1996 kugeza mu 2018.

Afite agahigo mu mateka ye ko ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza mu 2003–04, idatsinzwe umukino n’umwe.

Nyuma y’iyo myaka isaga 20 yari amaze kumenyereza abakunzi bayo kuza mu myanya ine ya mbere, aza gusezera abafana benshi batamwishimiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version