Igitekerezo cyo kubaka uruganda rw’inkingo mu Rwanda cyatangiye kuza mu mutwe w’abakorera uruganda Siemens rwo mu Budage mu mwaka wa 2018. Tariki 10, Ukwakira nibwo itsinda ryabo riyobowe na Sabine Dall’Omo ryahuye n’abo muri RDB baganira uko byazashyirwa mu bikorwa.
Mu mishinga ihari harimo uwo kubaka uruganda rw’inkingo no guha ikoranabuhanga ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.
Sabine asanzwe ayobora ishami rya Siemens muri Afurika y’Amajyepfo n’iyo mu Burasirazuba.
Siemens nirwo ruganda rukora ibintu byinshi mu Burayi bwose.
Rufite kandi ishami rishinzwe kwiga imishinga rwazashoramo imari mu bice bitandukanye by’Afurika.
Abagize itsinda riyobowe na Sabine Dall’Omo baherutse guhura n’abo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, baganira imikoranire.
Byitezwe ko ishoramari rya kiriya kigo cy’Abadage rizafasha u Rwanda mu mushinga warwo wo kubaka gari ya moshi izaruhuza na Uganda na Tanzania.
Hari n’undi mushinga ukomeye wo kubaka inzira z’utumodoka tugendera mu kirere tuzajya dufasha abagenzi bo mu Murwa mukuru, Kigali.
Iki ni ikintu Abadage bakora muri Siemens bazobereyemo.
Urundi rwego rw’ubukungu u Rwanda rwimirije imbere ni urw’ingufu.
Rufite umugambi w’uko bitarenze mu mwaka wa 2024 ruzaba rutunganya kandi rugatanga amashanyarazi angana na MegaWatts 556.
Kugeza ubu rutanga amashanyarazi angana na MegaWatts 235 gusa.
Abarutuye bafite amashanyarazi bangana na 66% , ariko rugamije ko abaturage barwo bose( ni ukuvuga 100%) bazaba bafite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.
Siemens izarufasha mu kugera kuri ziriya ntego ndetse biteganyijwe ko izagira uruhare mu kubaka ikoranabuhanga rizakoreshwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.
Hari amakuru avuga ko Siemens ikorana n’uruganda BioNTech rusanzwe rukora inkingo harimo n’urwa COVID-19.
Izi nganda zombi ni iz’Abadage. BioNTech ikorera ahitwa Mainz n’aho Siemens ikorera i Munich.
Bizwi ko u Budage ari cyo gihugu gikize kurusha ibindi mu Burayi.
Bufite abakozi b’abahanga kurusha abandi kandi ibyo bakora birakomera cyane.