Arteta Utoza Arsenal ‘Ashobora’ Kwirukanwa

Hari amakuru atangwa n’ibinyamakuru byo mu Butaliyani avuga ko uwari umutoza wayo Mikel Arteta ashobora kwirukanwa, agasimburwa na Antonio Conte.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu ushize ikipe yitwa Brentford yatsindaga Arsenal 2-0 bikababaza abafana hirya no hino ku isi harimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Perezida Kagame ntiyishimiye uko ikipe afana yitwaye mu mukino uheruka

Ikinyamakuru Football365 kivuga ko ubuyobozi bwa Arsenal buri gushaka uko bwakwirukana umutoza Arteta, bukazana Antonio Conte na Lautaro Martinez.

Gahunda ya Arsenal ni ukumvisha Conte ko yayizamo hanyuma yarangiza kubyemera nawe akabyumvisha Martinez.

- Advertisement -
Antonio Conte niwe uvugwaho kuzasimbura Arteta

Mu mukino Arsenal iherutse gutsindwa, yatsinzwe ibitego bibiri ku busa,  bya Sergi Canos ku munota wa 22 na Christian Norgaard kuwa 73.

Conte narangiza kuza muri Arsenal ngo azareshya Lautaro Martinez nawe aze. Uyu asanzwe ari umukinnyi ukomoka muri Argentine

Hari mu mukino wa mbere ikipe  ya Brentford yari itsinze nyuma y’imyaka 75 itabigeraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version