Museveni Yasabye Inzego z’Umutekano Guhagarika Iyicarubozo

Perezida Yoweri Museveni yasabye inzego z’umutekano guhagarika iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibi bikomeje kuziranga, avuga ko biha icyuho abagizi ba nabi kandi bikagaragaza intege nke.

Mu ijambo rirerire rigaruka ku mikorere y’inzego z’umutekano muri Uganda yavuze ku wa Gatandatu, Museveni yagarutse ku bikorwa anenga bamwe mu bagize inzego z’umutekano.

Yabihuje n’uburyo birukanamo abanyamahanga mu gihugu, batagejejwe imbere y’inkiko ngo bamenye icyo bazira.

Ni ibintu byakunze kuvugwa ko banyarwanda birukanwa muri Uganda nyuma y’igihe bafunzwe bitemewe n’amategeko.

- Kwmamaza -

Museveni yavuze ko gufunga abantu ntibagezwe mu nkiko, bitemewe kuko “muri gereza ntabwo ari mu bubiko bw’abantu.”

Ati “Umuntu agomba gukurikiranwa, n’abo banyamahanga bagomba gukurikiranwa hakurikijwe amategeko. Kubera ko ibyo byuho bishobora gukoreshwa bitari gusa mu kuvogera uburenganzira bw’abaturage, ahubwo no mu guhemukira igihugu.”

“Nk’ibi byo kwirukana abanyamahanga batagejejwe mu nkiko numvise ko byagiye binakoreshwa na bamwe mu banyabyaha baturimo, bashaka kwambura abanyamahanga bakorana ubucuruzi hano. Bagakorana n’abo mu nzego z’umutekano bamunzwe na ruswa ngo babirukane mu gihugu, ngo babavire mu nzira ntibazabakurikirane.”

Museveni yavuze ko ari ibyemezo bigomba kujya bifatwa n’inkiko, usaba ko birukanwa mu gihugu akagaragaza impamvu, urukiko rwanyurwa rukabyemera cyangwa rukabitesha agaciro.

Yakomeje ati “Ayo makosa yose, gukankamira abaturage, gukubita abantu, kwica bwa hato na hato, nubwo bidakabije ariko ntibyakabayeho.”

Yagarutse ku bikorwa byabanjirije amatora yabaye muri uyu mwaka n’ibyayakurikiye, aho abantu bishwe byitwa ko bari mu myigaragambyo n’ubugizi bwa nabi, ariko hari n’abishwe n’amasasu ntibisobanuke aho yaraswaga.

Yavuze ko hari raporo yakozwe na polisi, nyuma yo gusesengurwa ikazamurikirwa abaturage.

Yakomeje ati “Kwica byemewe gusa ku rugamba cyangwa igihe ari icyemezo cy’urukiko, nta handi. Buri mupolisi unteze amatwi, buri musirikare unteze amatwi, n’abaturage ba Uganda, mukwiye kumenya ko ari ho NRA ihagaze, niho NRM ihagaze, ni naho inzego zose muri Uganda zihagaze.”

Yasabye ko bamwereka amashuho y’abantu batanu baheruka kugezwa mu rukiko bashinjwa kurasa imodoka ya Gen Katumba Wamala, bagahitana umukobwa we Brenda Nantongo n’umushoferi we Sgt Haruna Kayondo.

Abo bantu baheruka kugezwa mu rukiko bafite ibikomere binini bigaragara ko bakorewe iyicarubozo, harimo umwe ufite inkovu nyinshi mugongo (uri ku ifoto hejuru) n’undi bisa n’aho bamutoboye ikirenge.

Museveni yavuze ko abagenzacyaha bagaragaje ubunebwe bukabije mu guhata ibibazo abakekwaho ibyaha, ari nayo mpamvu bakoresha iyicarubozo.

Yahise asoma ibaruwa yandikiye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Umukuru wa Polisi n’Umuyobozi w’Inzego z’iperereza mu mwaka wa 2017, abasaba guhagarika iyicarubozo rikoreshwa mu gukurikirana ibyaha.

Yavuze ko mu gukoresha iyicarubozo, rishobora gukorerwa inzirakarengane kandi umunyabyaha yigaramiye.

Byongeye, ngo umuntu ashobora kwemera icyaha ngo iyicarubozo yakorerwaga rihagarare, uwagikoze akabasha gucika akajya gukora ibindi byaha byinshi.

Nyuma y’iyo mbwirwaruhame, kuri uyu wa Mbere Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Major General Okoth Ochola, yasohoye itangazo avuga ko barimo gusuzuma neza imikorere yabo, ngo barebe ko barushaho kubahiriza itegeko rikumira iyicarubozo.

Ati “Niyemeje gukomeza kugenzura ko amabwiriza ajyanye no gukoresha ingufu yubahirizwa, n’abofisiye ba polisi bakoresha iyicarubozo n’uburyo bubabaza umubiri cyangwa ibitekerezo, bose bahanwe.”

Ntacyo ingabo za Uganda (UPDF) ziratangaza.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version