Ikibuga Cy’Indege Cya Kigali Ni Icya Mbere Gicyeye Muri EAC- Raporo

Raporo yasohowe n’Ikigo kitwa Sky Trax World Aiports Awards ivuga ko  ikibuga cy’indege cya Kigali ari cyo cya mbere gifite isuku mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba, kibaka icya munani muri Afurika.

Muri Afurika ikibuga cy’indege cya mbere mu isuku no kugira abagenzi benshi ni icy’i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Ku isi ikibuga cy’indege cya mbere cyubatse neza kandi kigira abagenzi benshi ni icy’i Doha muri Qatar.

Kitwa Hamad International Airport.

Iki kibuga kitwa Hamad International Airport nicyo cya mbere ku isi kinini kandi gitanga serivisi nziza

Ikibuga cy’indege cya Kigali kiri mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro.

Giherutse kwagurwa kugira ngo kirushaho kwakira indege nyinshi.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera kiri kubakwa kandi ku bufatanye na Qatar

Hagati aho, hari ikindi kibuga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kitezweho kuzaba ari icya mbere muri Afurika y’i Burasirazuba mu kwakira abagenzi benshi no mu gutanga serivisi zinoze.

Kigali ni iya munani muri Afurika ikaba iya mbere mu Karere u Rwanda ruherereyemo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version