Arthur Nkusi Na Muthoni Fiona Bagiye Kurushinga

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14, Kanama, 2021 nibwo Muthoni Fiona na Arthur Nkusi bazakorera ubukwe mu Karere ka Rutsiro nk’uko kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda cyabitangaje.

Bombi ni ibyamamare, umwe akaba yaramamaye mu Rwanda kurusha undi. Urukundo rwabo rumaze igihe ariko bakunze kubihisha ndetse n’umunyamakuru ubibajije umwe muri bo bakamucisha hirya no hino, cyangwa bakamuha igisubizo kitagusha ku ntego.

Biravugwa ko buriya bukwe buzitabirwa n’abantu bacye cyane.

Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

- Advertisement -

Muri Mutarama, 2021  Nkusi Arthur yareruye yemera ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Ntalindwa wanabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version