Muri Nyabihu Bagiye Kubona Uruganda Rutunganya Umwuka

N’ubwo Nyabihu ari kamwe mu turere dufite abaturage bakennye kurusha abandi mu Rwanda ukurikije ubushakashatsi buherutse gutangazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare( NISR), muri iki gihe kari kuzamura urwego rw’abagatuye.

Abakayobora bafatanyije n’abandi bakorera muri Kariya karere biyemeje gushaka miliyoni 120 Frw yo gushinga uruganda rutunganya umwuka wifashishwa n’abarwayi.

Ibitaro bya Shyira biri mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu

Nirwuzura ruzaba ari inyunganizi mu mikorere y’ibitaro bya Shyira biri muri kariya karere.

Umwanzuro wo kubaka ruriya ruganda uherutse gufatirwa mu nama yahuje abayobora Nyabihu n’abafatanyabikorwa bako bibimbuye mucyo bita JADF.

- Advertisement -
Ibitaro bya Shyira muri Nyabihu

Ubuyobozi bwa Nyabihu buvuga ko uruganda bagiye gushaka ubushobozi bwo kubaka ruzatwara amafaranga arenga miliyoni 120 kandi birakorwa mu gihe cya vuba.

Ibitaro bya Shyira bisanzwe bifite ikibazo cyo kutagira  imashini cyangwa uruganda rukora umwuka.

Abakorera muri biriya bitaro bakora urugendo rurerure bajya kuzana umwuka wo guha abarwanyi kandi ngo birahenda bikabya byashyira n’abarwayi mu kaga ko gupfa bazira kutabonera umwuka ku gihe.

Umuyobozi w’ibitaro bya Shyira Dr Mukantwaza Pierrette yemeza ko kuba nta ruganda rukora umwuka kandi ngo iki ni ikibazo gikomeye.

Ku rundi ruhande ariko, yemera ko atari umwihariko wabo.

Imashini ziha abarwayi umwuka

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Uru ruganda cyangwa imashini zikora umwuka zibonetse byadufasha cyane kuko byarokora ubuzima bwa benshi.”

Avuga ko n’ubwo ntawe urapfa azize kutabona umwuka, ariko ngo kuwuvana kure nabyo ni ikibazo ubwabyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version