Aurore Munyangaju Avuga Ko Hari Amafaranga Minisiteri Ye Itazahabwa

Hari imishinga Minisitri ya Siporo ivuga ko itazashyira mu bikorwa kuko hari amafaranga angana na Miliyari 9 Frw yari ateganyijwe mu ngengo yayo y’imari yayo itazahabwa.

Ibi ni ingaruka z’icyorezo COVID-19 kuko cyatumye ubukungu bw’u Rwanda bugwa bityo Ingengo y’imari yari igenewe ibikorwa runaka iragabanywa.

Ayo mafaranga yari ay’ingengo y’imari ya 2021/2022.

Byakozwe mu rwego rwo kureba uko ayo mafaranga yashyirwa mu mishinga yo kuzahura ubukungu ikomeye kurusha iyindi.

Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju avuga ko Minisiteri ye yari yasabye Miliyari 12 Frw ngo azakoreshwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022 ariko ihabwa Miliyari 3.2 Frw gusa.
Munyangaju yavuze ko hari Miliyari imwe irenga bari barateganyije kuzashyira mu mishinga yo kuzamura impano mu mikino ariko kuko itazaboneka ngo ntabwo izashyirwa mu bikorwa.

Munyangaju avuga bari biteguye kohereza abatoza 60 mu bigo 60 hirya no hino mu bigo by’amashuri kureba impano.

Ngo intego yari ukureba abana b’abahanga hirya no hino kandi mu ngeri nyinshi z’imikino.

Kubera ko hari ikibazo cy’ingengo y’imari, byabaye ngombwa ko hari imishinga isubikwa.

Hari undi muvuno…

Hagati aho ariko Minisiteri ya Siporo yabwiye The New Times ko iri gushaka ahandi yakura ariya mafaranga harimo no kuyasaba ikigo cy’Abafaransa gushinzwe iterambere mpuzamahanga kitwa Agence Francaise de Developpement (AFD).

Hari amakuru avuga ko iriya Minisiteri ishaka kuguza Abafaransa Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version