BAL Yahaye Minisiteri Y’Uburezi Mudasobwa 150 

Ubuyobozi bwa Basketball Africa League bwageneye Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, MINEDUC, mudasobwa 150, zo gufasha abarimu guha ubumenyi bugezweho abo bigisha.

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru ubwo igice cya mbere cyahuzaga ikipe ya AS Douanes na Zamalek cyari kirangiye muri Kigali Arena.

Ni igikorwa cyatanzwemo ubutumwa n’umuyobozi mukuru wa BAL, Amadou Gallo Fall, biciye ku mashusho. Cyitabiriye n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana n’ushinzwe ikoranabuhanga, Dr. Christine Niyizamwiyitira.

Uyu mukino kandi wari witabiriwe n’abarimu bagera ku 150 baturutse ku bigo 65, byo mu turere dutatu aritwo Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

- Advertisement -

Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka mbi ku burezi muri Afurika, gusa cyerekanye akamaro ku burezi mu guteza imbere ikoranabuhanga, nk’uburyo bwiza bw’itumanaho, gukora no kwiga.

Mu guhangana nacyo, u Rwanda rwubatse ibyumba by’amashuri ibihumbi 22, ndetse ruha akazi abarimu bashya ibihumbi 29.

Gahunda ya Minisiteri y’Uburezi ni uguha za mudasobwa abarimu barenga ibihumbi 88 bo mu mashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye, ibi bikazabafasha guha ubumenyi abanyeshuri bigendanye n’ikinyejana cya 21.

Amadou Gallo Fall yagize ati ‘‘Mu  mwaka ushize BAL yateye inkunga imiryango itandukanye mu kurwanya Covid-19. Uyu munsi twishimiye gufasha abarimu biciye mu gikorwa cyatangijwe na MINEDUC muri gahunda yo gufasha buri mwarimu kubona ibikoresho bakeneye ngo nabo bafashe urubyiruko kubona ubumenyi bujyanye n’ikinyejana cya 21.’’

‘‘Buri mwarimu muri iri joro arahabwa mudasobwa izamufasha akazi ke. Ndashimira umuyobozi mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana n’itsinda bari kumwe kuba bari kumwe na twe hano. Uyu munsi ni uwanyu mwe abarimu, ndabashimira uburyo mwitanga mu izina ry’urubyiruko rwacu. ”

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 yo muri Afurika, ni ku nshuro ya mbere ribaye. Ryateguwe na FIBA Afrique ku bufatanye na shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

U Rwanda ruhagarariwe na Patriots BBC.

Abarimu 150 bahawe mudasobwa

Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru wa REB

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version