Australia: Hagabwe Igitero Cy’Iterabwoba

Abaguzi bari baje guhahira muri rimwe mu maduka manini  y’i Sydney muri Australia bahuye n’akaga ubwo bumvaga induru z’abantu baterwaga icyuma n’umusore wahinjiye rwihishwa. Yishe abantu batandatu akomeretsa abandi babiri barimo umugore n’umwana w’uruhinja rw’amezi icyenda.

Ibi byabereye mu iduka rinini ryitwa Bondi Junction Westfiled Mall saa 3.30 z’ijoro.

Urwo ruhinja ruri kuvurwa n’abaganga ngo barebe ko barutabara ntirutakaze ubuzima.

Uwakoze ibi yishwe arashwe n’umupolisikazi wari wamubonye.

- Advertisement -

Hari abandi bantu bakomerekejwe n’icyuma  batewe bajyanwa kuvurirwa hafi aho.

Abaturage bari aho hafi babwiye Polisi ko babonye abantu biruka bari kuvirirana amaraso.

Polisi iri gukora iperereza kuri ubu bwicanyi.

Abaturage barashimira uwo mupolisikazi warashe uwo muntu kuko iyo ataza kumuhamya ngo amutsinde aho, yari bukomeze kwica abandi.

Umupolisi yahise amurasa amutsinda aho
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version