Uganda: Bakatiwe Kubera Gushaka Guhitana Gen Kale Kayihura

Urukiko rwahamije abantu bane ibyaha birimo gushaka guhitana Gen Kale Kayihula wahoze ari Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda.

Abo bantu bashakaga kwica Edward Kale Kayihura hamwe n’uwayoboraga Polisi mu gace ka Namayingo witwa Major Francis Okumu.

The Monitor yanditse ko urubanza rw’aba bantu rwatangiye mu mwaka wa 2016 hagati ya Gicurasi na Kamena.

Ubwo basakwaga nyuma y’uko Polisi ibaketseho uwo mugambi yabasanganye imbunda zo mu bwoko bwa AK 47.

- Advertisement -

Ubwo Polisi yahataga ibibazo abo bantu baje kwemera ko bari bafite umugambi wo kwivugana abantu bababuzaga gukora ibyo bashakaga barimo na Gen Kale.

Abafashwe bavuze ko bifuzaga kwivuna abo Kale n’abandi bose bagiraga uruhare mu kubabuza gukora ibyo bashaka cyane cyane mu gace kabo gatuwemo cyane cyane n’Abisilamu.

Abakatiwe kandi bemereye ubucamanza ko mu mwaka wa 2015 bibye imbunda  bajya kuzikoresha mu bujura ariko ntibyabahira.

Abo bantu baburanishijwe n’urugereko rw’urukiko rukuru rushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga birimo n’iby’ubugome.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version