Avoka: Igihingwa Uburundi Bushaka Kubyaza Amadovize

Ishyaka iri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, riherutse gutangaza ko buri rugo rugomba gutera ibiti 10 by’avoka kugira ngo nizera zizabe isoko y’amadovize mu gihugu. Ni umwe mu mivuno CNDD-FDD ivuga ko izazanira igihugu amadovize.

Intego y’Uburundi ni uko mu myaka itanu buzaba bweza byibura toni miliyoni 1 z’avoka zizaba zigurishwa mu mahanga zikinjiza amafaranga Uburundi buzifashisha mu kuzahura ubukungu bwabwo.

Izo avoka zizajya zizanira Uburundi miliyari $ mu myaka itanu iri imbere nk’uko abategetsi b’i Gitega babiteganya.

Icyegeranyo gitangazwa na Global Finance Magazine kivuga ko Uburundi ari igihugu cya kabiri ku isi gikinnye kurusha ibindi,  kibanzirizwa na Sudani y’Epfo.

- Advertisement -

Umurundi umwe abarirwa $ 890 ku mwaka ni ukuvuga amafaranga atageze kuri miliyoni Frw 1 ku mwaka.

Mu nama ngari iherutse guhuza abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, yayobowe n’Umunyamabanga mukuru waryo witwa Révérien Ndikuriyo hamejwe kandi ko ikawa nayo izaba mu byo Uburundi buzashyiramo imbaraga mu guhinga no kugurisha ku isoko mpuzamahanga.

Intego Uburundi bufite ni uko buzaba bwavuye mu bihugu bikennye mu mwaka wa 2060.

Reverien Ndikuriyo

Ubwo kandi niko intego ari uko mu myaka ine iri imbere buzaba bweza ikawa ipima toni 40,000 izajya igurishwa mu mahanga bikazanira Uburundi amadovize bukeneye cyane ngo atume ubukungu bwabwo butera imbere.

Vision y’Uburundi irabana kandi no guteza imbere inganda zikora ifumbire kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi uzarusheho kuzamuka.

Ntibifuza kandi gukoresha ifumbire mvaruganda ahubwo bafite intego yo guteza imbere iy’imborera kugira ngo bazashimishe abaguzi bakunda ibiribwa bizira imiti yaturutse ku mafumbire mvaruganda.

Ubworozi nabwo buri mubyo ubutegetsi bw’Uburundi buteganya gushoramo, cyane cyane ubw’amafi n’inkwavu.

Ibindi Uburundi buteganya ngo bwiteze imbere harimo guteza imbere inganda n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga kandi urubyiruko rwabwo rukigishwa akamaro gukunda igihugu bigira mu iterambere ryacyo.

Hari gahunda ubutegetsi bw’Uburundi bufite y’uko abarangije amashuri yisumbuye bose bazajya babanza kubona amasomo ya gisirikare mbere yo kujya muri Kaminuza cyangwa guhitamo ubundi buryo bazabaho.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bati: ‘iki?’

Imigambi ya CNDD-FDD ntivugwaho rumwe. Mu ntiti no mu bandi bavuga rikijyana mu Burundi, hari impaka z’uko ibyo Révérien Ndikuriyo avuga bizakorwa koko nk’uko abivuga.

Umwe mu bavuga ko ari ikinyoma ni Visi Perezida w’ishyaka Sahwanya- FRODEBU witwa Phénias Nigaba.

Nigaba avuga ko ibyo Ndikuriyo avuga ari uburyo bwo kuyobya uburari ku bibazo nyabyo Abarundi bafite.

Ikindi avuga ko kidahwitse ni uko ibyo CNDD-FDD ivuga ko izakora, ibivuze hasigaye igihe gito ngo manda irangire, Nigaba akibaza igihe ibyo bizakorerwa kikamuyobera!

Kuri we, ibi byagombye kuba byaravuzwe( ariko cyane cyane byarakozwe) manda ya Evariste Ndayishimiye igitangira.

Ikinyamakuru Burundi Iwacu cyahaye ijambo undi munyapolitiki witwa Aloys Baricako avuga ko kugira ngo Uburundi butere imbere ari ngombwa ko abayobozi babwo bose bakorana kandi abaturage bakaba bagasenyera umugozi umwe, ikintu avuga ko kitari mu Burundi bw’ubu.

Baricako ayobora ishyaka ryita RANAC, we anemeza ko Ndikuriyo atagombye kuba mu byo yavuze harimo ibya manda ya gatatu itaravuzweho rumwe mu Burundi bwategekwaga na Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015.

Ngo ni amateka ashaje, Abarundi bakwiye kurenga.

Kuba igarukwaho, bituma Abarundi batunga ubumwe kandi ahatari ubumwe ngo n’amajyambere ntashoboka.

Iyi mvugo ayihuriraho n’uwitwa Kefa Nibizi wo mu ishyaka CODEBU, nawe wemeza ko biri mu nyungu z’Uburundi kwibagirwa ibyabaye mu mwaka wa 2015, kugira ngo igihugu gitere imbere.

Umuyobozi w’Ihuriro rirwanya ruswa mu Burundi witwa Gabriel Rufyiri nawe hari icyo avuga kuri iyo vision nshya y’Uburundi.

Rufyiri avuga ko gushingira ubukungu bw’igihugu ku ngingo y’uko urubyiruko rwarwo rukwiye kujya mu gisirikare atari ingingo nziza ku gihugu gikennye nk’Uburundi.

Kuri uyu muyobozi wa OLUCOME, ibyiza ni uko urubyiruko rw’Uburundi rwahabwa amahirwe yo gucuruza no kwiga kugira ngo rwiteze imbere hanyuma ibyo kugira ubumenyi bwa gisirikare bikaba gahunda ya Leta aho kuba gahunda y’ishyaka riri ku butegetsi.

We atanga n’ingero mbi z’ibyo urubyiruko rw’amashyaka yabanje gutegeka Uburundi rwakoreye abaturage.

Gabriel Rufyiri( Ifoto@RFI)

Yatanze urugero rw’urubyiruko rwahoze ari urwa UPRONA rwitwaga JRR, atanga urugero rw’urubyiruko rwahoze ari urwa FRODEBU rwitwaga Jeunesse pour la Défense de la Démocratie (JDBU) ndetse n’ibyo urubyiruko rwa CNDD-FDD rwitwa Imbonerakure rukora.

Ibyo byose kuri Rufyiri ni ingero z’uko urubyiruko rushingiye ku ishyaka riri ku butegetsi akenshi rukorera nabi igihugu rwibwira ko ruri kukigirira neza kandi ibyo rukora biri mu nyungu z’ishyaka riri ku butegetsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version