Avril Danica Haines: Umugore wa mbere uyoboye ubutasi bwa USA iyobowe na Biden

Avril Danica Haines

Taliki 23, Ugushyingo, 2020 nibwo Joe Biden watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’America, yashyizeho Avril Danica Haines ngo ayobore ikigo gishinzwe ubutasi imbere muri USA. Ni ubwa mbere mu mateka ya USA iki kigo kitwa National Intelligence kiyobowe n’umugore.

Avril Danica Haines

Avril Danica Haines yavutse muri Kanama, 1969. Ni umunyamategeko w’umwuga akaba azi n’umukino njyarugamba witwa JUDO yigiye mu Buyapani mu ishuri rikomeye ryitwa Kodokan.

Yize kandi ubugenge muri Kaminuza ya Chicago ndetse aza no kuba umukanishi mu kigo kitwa Hyde Park.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Obama Avril Haines yakoranye cyane na Susan Rice wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga ku butegetsi bwa George W Bush.

- Advertisement -

Bombi bigeze kwakirwa na Obama mu biro bye kugira ngo baganire ku gitero USA yateganyaga kuzagaba kigamije kwica Oussama Bin Laden.

Avril Haines yabaye kandi umuyobozi wungirije muri CIA ndetse n’umuyobozi wungirije w’umujyanama mu by’umutekano.

Abandi Perezida watowe Joe Biden yashyizeho harimo abashinzwe  ububanyi n’amahanga.

Hari kandi Alejandro Mayorkas ubaye umuntu wa mbere ukomoka muri America y’Amajyepfo (Latino/akomoka muri Cuba) wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, ibyo bita Homeland Security.

Hari n’umwiraburakazi Linda Thomas-Greenfield wagizwe Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za America mu Muryango w’Abibumbye (UN/United Nations).

John Kerry wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta mu biro by’Umukuru w’Igihugu ku bwa Perezida Barack Obama, yagizwe uzaba ayoboye itsinda ryihariye rishinzwe ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere uzaba anakorana na Senateri Bernie Sanders wigeze gushaka kwiyamamariza kuyobora USA inshuro ebyiri ariko ntibimuhire.

Aha yari arimo aganira na Barack Obama

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version