Avuga Ko Amateka Y’u Rwanda Ababaje Ariko Ruhesha Ishema Afurika

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrique Madamu Sylvie Baïpo Temon, yasuye Ingoro yerekana urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima ko u Rwanda rwiyubatse nyuma y’ibyarubayeho.

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, Minisitiri Sylvie Baïpo Temon yanditse ko n’ubwo amateka y’u Rwanda yarushegeshe, muri iki gihe rutera ishema Afurika kubera urwego rugezeho rwiteza imbere kandi rugaharanira ishema ry’Afurika.

Yanditse ati: “ Ndashima ingabo za APR  kubera ubutwari bwanyu mu kubohora u Rwanda kandi bigaragara ko byose mwabikoze kubera kwiyemeza no kutazezuka. Ni isomo ryiza ry’ubuzima.”

Sylvie Baïpo Temon yageze mu Rwanda kuwa Mbere tariki 08, Gashyantare, 2021 yakorwa na mugenzi w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.

- Kwmamaza -

Nyuma bahaye ikiganiro abanyamakuru bababwira ko intego y’uruzinduko rwa Min Sylvie Baïpo Temon ari ugutwura umubano mu bufatanye mu bukungu no kureba uko u Rwanda rwivanye mu bibazo rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Vincent Biruta nawe aherutse gusura Centrafrique.

Sylvie Baïpo Temon yasuye u Rwanda nyuma y’iminsi mike RwandAir itangije ingendo i Bangui, ariko ikajya ibanza kunyura i Douala muri Cameroun.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version