COVID-19 Yaturutse Ahandi Hatari I Wuhan

Nyuma y’iperereza impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ryari rimaze iminsi rikorera muri Wuhan, ryatangaje ko nta bimenyetso ryabonye ryakwemeza ko COVID-19 yakomotse muri uriya mujyi.

Mbere byari byaravuzwe cyane ko iriya virus yakomotse mu bikoko bwariwe n’abaturage babihashye mu isoko ry’inyamaswa riri i Wuhan, abandi bakavuga ko iriya virus yaturutse muri kigo cy’ubushakashatsi muri za Virus kiri muri Wuhan.

Abahanga ba WHO bavuze ko ‘bishoboka cyane’ ko iriya virus yari iri mu bindi bice by’u Bushinwa mbere y’uko igera i Wuhan.

Iby’uko yaturutse muri labo y’i Wuhan byo ngo nta shingiro basanze bifite.

- Kwmamaza -

Ibyo batangaje bisize biteye urujijo mu batuye Isi kuko bakibaza ‘aho iriya virus yaba yarakomotse mu by’ukuri.’

Dr Peter Ben Embarek wayoboye ririya tsinda yagize ati: “ Iby’uko iriya virus yaturutse muri laboratoire y’i Wuhan byo twasanze tutabishingiraho, ahubwo tuzabwira abadutumye ko bashakira ahandi.”

Dr Embarek  avuga ko hari andi makuru babonye ariko ko yabahaye indi sura ya kiriya cyorezo, itarimo iby’i Wuhan.

Umujyi wa Wuhan niwo byari bisanzwe bivugwa ko wakomotsemo icyorezo COVID-19.

Icyo gihe hari mu mpera z’umwaka wa 2019.

Abahanga ba WHO bageze mu Bushinwa tariki 14, Mutarama, 2021 boherejwe gushakisha ngo barebe koko niba COVID-19 yaraturutse muri uriya mujyi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version