Gereza Yarankosoye:P-Fla

Muri iki gihe agaragaraho ubwitonzi kandi yashinze studio itunganya umuziki yise Quit Money, ibi byose akabikesha ko yafunzwe bikamugorora.

Kuri we gufungwa byamufashije kugororoka, ubu akaba atangiye kugira icyerekezo mu buzima.

Yabwiye Taarifa ko iyo ataza gufungwa ngo abimenyere kandi bimugorore, bitari kumworohera kubahiriza Gahunda ya Guma Mu Rugo.

Ubwo Guma Mu Rugo ya Mbere yatangiraga, P-Fla yatangaje ko abayeho nabi, ndetse atakambira abantu ko bamuba hafi, ‘bakamuremera.’

- Advertisement -

N’ubwo yatakambaga  asaba ko yatabarwa kuko  imibereho yari imeze nabi, P Fla yabwiye imwe muri television zikorera kuri murandasi ko ativugaga wenyine, ahubwo ko yavugiraga na bagenzi be b’abahanzi bari babayeho nabi.

Ati: “Nasohoye ubutumwa butandukanye ariko uburyo mbivugamo bamwe bakabifata uko bishakiye ariko mba nshaka kuvugira abandi.”

P Fla yafunzwe inshuro nyinshi nyuma yo gufatwa anywa  ibiyobyabwenge ariko aza kubireka nk’uko abivuga.

Ubuzima bwo muri gereza bwamufashije kumenya ubwenge, asanga atakomeza muri uwo murongo w’ubuzima, ubu akaba yemeza ko yagororotse.

Ati “Njyewe narafunzwe ariko simbyicuza ahubwo ndabishimira. No mu rukiko nemeye icyaha nsaba n’imbabazi iyo wabyemeye uba ufunzwe uzi impamvu ufunzwe ugafata ibyo bihano Imana yagufasha bikarangira neza ukiri muzima.”

Anenga ko inkunga iterwa abandi bahanzi itamuregeraho…

Mu minsi ishize hari abahanzi basabwe ko  ubishaka yatanga umushinga we ugaterwa inkunga. Abatanze imishinga myiza igatsinda bahawe Miliyoni  Frw 10.

P Fla avuga ko nta na rimwe aragerwaho n’ayo mafaranga.

Ati “Nta gitaramo mperuka n’ubu nta kintu mperuka kwinjiza biturutse ku muziki. Amafaranga bivugwa ko atangwa njye ntabwo angeraho. Mugihe k’ibibazo ntabwo wajya kunsaba gukora umushinga ngo bikunde…Wamfasha ahubwo ukayampa utagiye kunsaba ibyo kandi ubizi ko twugarijwe.”

Hagati aho ntiyareze amaboko, ahubwo yashinze Studio yita ‘Quiet Money’ akaba akorana umukobwa witwa Ally Popo.

Avuga ko abandi azabatangaza nyuma.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version