Ayabatwa Tribert Rujugiro Yapfuye

 

Umunyenganda ukomeye Ayabatwa Tribert Rujugiro yapfuye afite imyaka 82 y’amavuko. Ni umwe mu banyenganda bakomeye u Rwanda rwagize kandi yazishinze n’ahandi henshi muri Afurika harimo muri Uganda no muri Afurika y’Epfo.

Bivugwa ko yazize umutima wahagaze ubwo yari amaze kureba televiziyo ahagurutse yitura hasi, bimuviramo urupfu.

Yaguye i Dubai.

- Advertisement -

Umuhungu we mukuru witwa Paul Nkwaya niwe wamubitse ariko akagira na murumuna we Richard Rujugiro.

Nkwaya niwe ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza ikigo cya Se gikora itabi kitwa Pan African Tobacco Group n’aho  Richard Rujugiro akaba ashinzwe ibya tekiniki.

Umukwe wa Rujugiro w’Umuzungu witwa Serge Huggenberger niwe ushinzwe imari.

Kubera gusaza n’uburwayi, Ayabatwa Tribert Rujugiro ntiyagaragaraga cyane mu bikorwa by’ikigo cye ariko yari umujyanama wa hafi w’abana be.

Si iki kigo gusa yari afite ahubwo yari afite ibindi bigo 10 hirya no hino muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Bivugwa ko yari afite ibigo mu bihugu 27, agakoresha abantu 26,000 bari batunze imiryango irimo abantu 182,000 bose hamwe.

Ibikorwa bye byari biri mu mishinga itandukanye irimo sima, icyayi, inkweto za plastic, byeri, ibiribwa n’itabi.

Yigeze kuvuga ko atigeze na rimwe aharanira gutunga amafaranga ahubwo ngo yashakaga ‘kubaka ikintu kinini’.

Icyo kintu kinini ngo nicyo yasigiye abana be n’umukwe we.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version