Min Irere Aributsa Akamaro Ku Burere Bwiyongereye Ku Bumenyi

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bahoze bakorera Minisiteri y’uburezi n’abandi bakoraga muri uru rwego bazize Jenoside, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko ubumenyi butagira uburere buba butuzuye.

Kuri we kumenya uko ibintu bikorwa, ibyabaye mu mateka, uko abantu bakorana, uko ibintu kamere bikora…ukabyiga ukabiminuza ariko utazi gutandukanya ikibi n’icyiza no kumenya kwifata aho bikwiye, mu by’ukuri nta kamaro karambye bigira.

Yemera ko bitari bikwiye ko abantu bize bagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abishingira ku ntego ya Kaminuza y’u Rwanda yari ifite yo kuba Urumuri n’Agakiza bya rubanda, nk’uko byari mu ntego yayo.

Ibyo intiti zishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi zakoze byavuguruje intego nkuru y’uyu mugambi.

Minisitiri Claudette Irere ati: “Aha ndagira ngo mbibutse kandi ko abenshi mu bacuze umugambi wa Jenoside bari baranyuze mu  yahoze ari Kaminuza Nkuru y´u Rwanda. Birengagije ibyari mu ntego yabo nziza bahitamo guteza umwijima w’icuraburindi n’imiborogo mu bana b’u Rwanda”.

Irere avuga ko ibyo byerekana neza ko ubumenyi bahakuye bwabuzemo indangagaciro y’ubumuntu kandi ngo byibutsa abantu  ko ubumenyi butagira uburere buba butuzuye.

Ku rundi ruhande, ashima abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bo berekanye ubutwari, banga ikibi cyose baharanira ko u Rwanda rwiyubaka kandi ko nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda.

Avuga ko ari ngombwa ko mu gihe abantu bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bazirikana umurimo ukomeye wo kuyihagarika wakozwe n’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi.

Hashyinguye Abatutsi bahoze bakorera urwego rw’uburezi mbere ya Jenoside yabakorewe

Kwibuka Abatutsi bahoze bakorera Minisiteri y’uburezi bishwe muri Jenoside byari byitabiriwe n’abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi, abafatanyabikorwa, inzego za Leta zitandukanye, inshuti n’abavandimwe bo mu miryango y’abari abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibukwaga.

Abibukwaga bari abakozi ba Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (MINEPRISEC), Minisiteri y’Amashuri Makuru Ubushakashatsi n’Umuco (MINESUPRES), n’abakoreraga icapiro ry’amashuri ryitwaga IMPRISCO, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version