Bafashe Toni 7 Z’Amahembe Y’Inzovu

African elephant (Loxodonta africana) Bull elephant with large tusks. Amboseli National Park Kenya. Dist. Sub-saharan Africa

Mu murwa mukuru wa Vietnam hafatiwe amahembe y’inzovu apima toni 7. Ni amwe mu mahembe menshi afatiwe icyarimwe mu bikorwa bya Polisi y’igihugu icyo ari cyo cyose ku isi.

Bivugwa ko ariya mahembe yageze mu murwa mukuru wa Vietnam avuye muri Angola.

Amahembe y’inzovu ni kimwe mu bicuruzwa by’agaciro bicuruzwa mu buryo budakurikije amategeko.

Hashize imyaka ibiri mu Rwanda hafatiwe ibilo 45 by’amahembe y’inzovu yari avanywe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Advertisement -

Uwo yafatanywe yari ayatwaye mu modoka y’abadipolomate yanditse ku kigo SINELAC gishinzwe iby’amashanyarazi.

Amakuru avuga ko ayo mahembe yaturutse mu Mujyi wa Bukavu, yinjirizwa mu Rwanda mu Karere ka Rusizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version