Leta Y’u Rwanda Irashaka Guca ‘Burundu’ Igwingira

Mu rwego rwo kungurana ibikerezo ku cyakorwa ngo imirire mibi iganisha ku igwingira mu bana b’’Abanyarwanda icike, mu Karere ka Musanze hateraniye inama ihuza abafite aho bahurira n’abana ngo bige uko imirire mibi yacika mu miryango y’Abanyarwanda.

Intego ni uko ibyateraga abana kugwingira bicika.

Umwe mu myanzuro Guverinoma y’u Rwanda iherutse gufatira mu mwiherero wahoje abayobozi uvuga ko u Rwanda rwiyemeje guca igwingira mu bana bose b’Abanyarwanda.

Uwo mwanzuro uragira uti: “ Gushyira mu bikorwa, mu gihe cy’imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry’abana. Mu bigomba kwitabwaho harimo kurushaho kwifashisha abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gikorwa aho bazajya bigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi no gutanga indyo yuzuye.”

- Advertisement -

Mu kwiyemeza kwa Guverinoma y’u Rwanda, harimo ko nta mwana n’umwe ugomba kujya mu ibara ryerekana ko yagwingiye.

Ni ibara ry’umutuku.

Abahanga bo mu rwego rw’ubuzima bavuga ko muri iki gihe ikibazo gihari atari ibiryo bike ‘ubwabyo’ ahubwo ko mu kubitegura n’aho haboneka icyuho cyatuma abana bagwingira.

Kugaburira abana ku bikoresho byanduye kandi nabyo bituma ibiribwa byateguwe neza bigera mu nda y’umwana byahumanye.

Ikibazo cyo kugwingira kirakomeye kubera ko hari aho umwana agera ntibibe bigishobotse ko azanzamurwa ngo ave muri icyo kibazo.

Ibice by’u Rwanda byibasirwa cyane no kugwingira ni Intara y’i Burasirazuba n’Intara y’Amajyaruguru

Muri iki gihe Akarere ka mbere gafite abana bagwingiye ni aka Ngororero, agafite abana bake bahuye n’iki kibazo ni Akarere ka Kicukiro.

Ngororero isimbuye  Nyamasheke yari iya mbere ifite abana bagwingiye benshi kurusha abandi mu Rwanda.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana, National Child Development Agency, NCDA, kivuga ko mu rwego rwo guca burundu igwingira mu bana, kigiye kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya kiriya kibazo mu turere 10.

Utwo turere ni Nyamasheke, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Burera, Gicumbi, Kirehe, na Gasabo.

Muri utu turere, aka Kirehe kari mu twasubiye inyuma mu kurwanya igwingira kubera ko mbere kahoze mu twari twifashe neza mu kurwanya igwingira.

Icyo Leta iteganya gukorera gukora…

Umukozi ushinzwe itumanaho mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana witwa Anastase Rwabuneza yabwiye Taarifa ko ikigo akorera giteganya kongera ubukangurambaga bugenewe ababyeyi bakabwirwa icyo ‘imirire iboneye’ ari cyo.

Anastase Rwabuneza

Avuga ko ari ngombwa ko ababyeyi bamenya neza uko indyo yizuye itegurwa.

Mu rwego rwo kumenya uko ibibazo by’igwingira bimeze kandi mu buryo bworoheye ababyeyi kubimenya, hashyizweho umusambi upima uburebure bw’umwana n’ibindi bipimo by’imirire y’abana bato.

Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima, hagiye kuzasubukurwa imikorere y’ibigo mbonezamirire(centres nutritionels) ku bigo nderabuzima no guha akazi abakozi bashinzwe imirire bazakurikirana ibyo bikorwa.

Leta iteganya kandi kuzakorana n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’abaturage bayo bifashije hagatangizwa gahunda yo gutanga amatungo magufi arimo inkoko.

Igi niryo rishyizwe imbere mu gufasha abana kuzamura imirire iboneye.

Ni ikiribwa kidahenda, kiboneka ku bwinshi kandi henshi.

Guverinoma y’ u Rwanda ivuga ko izashyira imbaraga mu kongera gukwiza amazi henshi, haba mu ngo, mu marerero no mu mashuri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version