Bafashwe Bagurisha Imiti Bavanye Mu Bigo Nderabuzima Mu Buryo Bwa Magendu

Polisi yerekanye abagabo barimo umwe wiyemerera ko yaguraga imiti na bamwe mu bakozi b’ibigo nderabuzima na poste de santé zo hirya ngo hino mu Rwanda akajya kuyigurisha kuri make mu maduka agurisha imiti azwi nka Farumasi.

Hari n’undi wakoraga muri Farumasi y’Akarere ka Gasabo nawe wafataga imiti yayo akayigurisha n’abandi bantu bazaga kumuha amafaranga hanyuma nabo bakayijyana mu zindi Farumasi.

Uwavuze mbere y’abandi muri bo yavuze ko yatangiye buriya bujura mu Ukuboza 2017.

Yafashwe ubwo yangiraga no kugurisha utwuma dupima umuriro w’abantu nka kimwe mu bimenyetso bya COVID-19.

- Advertisement -

Ati: “ Nari nsanzwe ngurisha ibindi bikoresho bya kwa muganga birimo n’utuntu bapimisha VIH n’ibindi ariko nageze aho njya no mu byo kugurisha utwuma bakoresha bapima COVID-19. Aho niho naje gufatirwa.”

Avuga ko iyo bamuhaga iyi miti bayimuhaga ku giciro runaka nawe yayigurisha bakamwungura ku giciro runaka.

Yatanze urugero ko nk’iyo bamuhaga utwuma basuzumisha virusi itera SIDA, bakayimuhera Frw 8000 yageraga ahantu runaka bakayigura ku Frw 10 000, akunguka Frw 2000.

Umwe mu bamuhaga biriya bikoresho ni uwitwa Bonheur wo muri Centre de Santé ya Muhima, hari undi witwa kuri Dispensaire Ramuka iri ku Kagugu, hari undi mugore witwa Floride ukorera kuri Dispensaire Saint Pierre iri muri Kangondo ahitwa Bannyahe ndetse ngo hari n’undi muganga ukora kuri Poste de Santé iri i Karembure mu Murenge wa Gahanga.

Uwamuhaye ikiraka cyo kugurisha ibyuma bipima umuriro mu rwego rwo kureba ubwandu bwa COVID-19 yari yamusabye ko azamuzanira Frw 40 000 andi yabona yiyongereyeho kuri ayo akayitwarira.

Utwo twuma twari 15.

Polisi yasabye Abanyarwanda kwirinda gushakira amaramuko mu kwangiza no kugurisha ibitabagenewe ahubwo bagahitamo gukora bakiteza imbere.

CSP Sendahangarwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa yanenze bariya bantu bahesheje isura mbi abaganga kuko ubusanzwe abaganga ari abantu bizerwa.

Yasabye abantu bose kandi kwamagana abantu bafite imikorere nk’iriya kandi aho bayumvise bakayitangaho amakuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version